Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafashe icyemezo gikomeye kigamije gutuma ibikomoka kuri peteroli bimaze igihe kinini mu bubiko byongera kugera ku isoko, nyuma yo gutegeka abafite lisansi na mazutu bimazemo amezi arenga atandatu kubikura aho bibitse no kubisorera mu gihe cy’iminsi 30.
Iki cyemezo kireba litiro 1.993.750 za lisansi, mazutu na peteroli zigaragara mu bubiko butandukanye bwo mu Rwanda, aho RRA yasobanuye ko igihe ntarengwa cyemewe n’amategeko cyo kubibika cyarenze bityo bikaba bikwiye gusohoka bikajya ku isoko.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RRA yamenyesheje abafite ibyo bicuruzwa ko bagomba kubimenyekanisha no kubikura mu bubiko mu gihe cyagenwe. Yanaburiye ko abazananirwa kubikora bashobora gufatirwa ibicuruzwa byabo bikagurishwa n’inzego za gasutamo hakurikijwe amategeko agenga ububiko bwa gasutamo.
Urutonde rwatangajwe rugaragaza ko ibyo bicuruzwa bibitse ahantu hatandukanye harimo ububiko bwa Yussa i Kabuye, Rubis Energy mu Gatsata na Oilcom i Jabana. Muri ibyo bicuruzwa, igice kinini kigizwe na mazutu ingana na litiro zigera kuri miliyoni 1,35, mu gihe lisansi ari litiro 641.055 naho peteroli ikaba litiro 5.065.
Amakuru agaragaza kandi ko umubare munini muri ibyo bicuruzwa ungana na litiro 791.832 utagaragaza umwirondoro wa ba nyirabyo, ibintu bishobora kongera urugendo rwo kubikurikirana no kubisohora mu buryo bwemewe.
Mu bigo byagaragajwe bifite ibikomoka kuri peteroli byinshi muri ubu bubiko, Mount Meru Petroleum ni cyo kiza imbere gifite litiro 368.998. Gikurikirwa na Kivu Energy Ltd ifite litiro 120.361, mu gihe Socit Sarl ifite litiro 65.404.
Hari kandi ibindi bigo bifite umubare munini w’ibikomoka kuri peteroli muri ubwo bubiko birimo Ukod Oil Rwanda Ltd ifite litiro 29.121, Hashi Energy ifite litiro 27.132, China Road ifite litiro 24.845, Gulf Energy ifite litiro 18.398, Hunan Road ifite litiro 16.163 na Job Petroleum ifite litiro 15.232.
RRA isobanura ko impamvu y’iki cyemezo ari uko ibyo bicuruzwa byamaze igihe kirenze icyemerwa n’amategeko mu bubiko bwa gasutamo, bityo bikaba bisabwa kujya ku isoko cyangwa bigahabwa umurongo mushya hakurikijwe amategeko.
Ububiko nk’ubu busanzwe bukoreshwa mu kwakira no kubika ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga mbere y’uko byishyurirwa imisoro cyangwa mbere y’uko byemererwa gusohoka ngo bikoreshwe cyangwa bicuruzwe imbere mu gihugu.
Umwe mu bantu bafite ubumenyi ku mikorere y’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli yasobanuye ko akenshi lisansi cyangwa mazutu bimara igihe kinini muri ibyo bigega biba byarasizwe n’ibigo byahagaritse ibikorwa cyangwa bitagikora nk’uko byari bisanzwe.
Yagize ati, “Akenshi lisansi iba yarasigaye mu bigega, ari iy’ibigo bito biba bitagikora, kandi ububiko bukaba budafite uburenganzira bwo kuyikoramo ngo buyijyane ku isoko kuko atari iyabwo. Icyo gihe bisaba ko leta ari yo itanga ibyangombwa n’uburenganzira ikavanwamo.”
Ibyo bisobanura impamvu rimwe na rimwe ibikomoka kuri peteroli bishobora kumara igihe kinini mu bubiko nubwo bikiri bifite ba nyirabyo cyangwa hakaba hakiri ibibazo by’amategeko bijyanye n’imikoreshereze yabyo.
Urutonde rwa RRA rugaragaza kandi ko atari ibigo gusa birebwa n’iki cyemezo, kuko harimo n’abantu ku giti cyabo bafite lisansi cyangwa mazutu bibitse muri ubu bubiko. Hari n’abafite umubare muto cyane w’ibikomoka kuri peteroli, aho umubare muto kurusha indi yose ari litiro eshatu gusa.
Icyemezo cya RRA gitegerejweho gufasha gusubiza ku isoko ibikomoka kuri peteroli byari bimaze igihe kinini bidakoreshwa, kongera gukurikirana neza ibicuruzwa biri mu bubiko bwa gasutamo no kwihutisha iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

