Amajwi y’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye yakomeje kugaragaza uburyo irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye i Kigali ryabaye igikorwa cyarenze siporo, rikaba n’umwanya wo kwerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry’ibikorwa remezo, umutekano no gutegura amarushanwa mpuzamahanga.
Nyuma y’uko RSSB Tigers Basketball Club yegukanye igikombe cya BAL 2026, abafana baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no mu Burayi bagaragaje ibyishimo byabo, bavuga ko intsinzi y’iyi kipe yarenze imbibi z’u Rwanda, ahubwo yabaye ishema ry’Afurika yose.
Mu bari bitabiriye imikino ya nyuma harimo Eddy, Umurundi utuye mu Bubiligi, wavuze ko yaje i Kigali agamije gushyigikira RSSB Tigers BC kubera urukundo afitiye umukino wa basketball.
Yagize ati: “Nk’Abanyafurika, biradushimisha kubona igihugu cy’u Rwanda gifite Umuyobozi ukunda abaturage be kandi agashyigikira siporo, yubaka ibikorwa byiza nk’iyi BK Arena. Ndatekereza ko muri Afurika atari henshi wasanga inzu nk’iyi.”
Eddy yavuze ko u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo ku bindi bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika kubera uburyo rushyira imbere urubyiruko n’iterambere rya siporo.
Yakomeje agira ati: “Naje gushyigikira ikipe ya RSSB Tigers Basketball Club kuko nkunda umukino wa basketball. Intsinzi y’u Rwanda ni intsinzi y’Abarundi ndetse n’Abanyafurika muri rusange, kuko ari igihugu kiduhagarariye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Aya magambo agaragaza uburyo ibikorwa bya siporo bikomeje guhuza abaturage b’ibihugu bitandukanye, aho abafana benshi baturuka hanze y’u Rwanda bagenda bumva ko intambwe igihugu cyateye ari inyungu ku karere kose.
Si Abarundi gusa bagaragaje kunyurwa n’iri rushanwa. Umugande witwa Okero, wari kumwe n’itsinda ry’abafana ryaturutse muri Uganda, yavuze ko yishimiye cyane uburyo irushanwa ryateguwe n’uko ryagenze kuva ritangiye kugeza ku mukino wa nyuma.
Yagize ati: “Nashimishijwe n’imitegurire y’irushanwa n’uburyo ryagenze. Uko abantu binjiraga nta muvundo, ndetse n’uburyo inzego z’umutekano zayoboraga abantu, byanyeretse ko hari byinshi tugomba kwigira ku Rwanda. U Rwanda rwadusigiye isomo rikomeye mu gutegura ibirori mpuzamahanga.”
Abashyitsi benshi bitabiriye BAL bagiye bagaruka ku isuku y’Umujyi wa Kigali, uburyo abantu bakirwa neza ndetse n’umutekano ugaragara mu bikorwa bitandukanye byabereye muri BK Arena no mu nkengero zayo.
Okero kandi yavuze ko yashimishijwe no kubona Perezida Paul Kagame akurikiranira hafi imikino ya BAL, ibintu yavuze ko bitagaragara henshi ku bayobozi bo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Ikindi cyanshimishije ni ukubona Perezida Paul Kagame yitabira imikino hafi ya yose, by’umwihariko akaza gushyigikira ikipe y’u Rwanda. Kuba ari umufana nyakuri, akicarana n’abandi bafana, ni ibintu byadushimishije kandi bigasigira umukoro abandi bayobozi.”
Ku ntsinzi ya RSSB Tigers BC, Okero yavuze ko nta washidikanya ko iyi kipe yari ikwiye igikombe nyuma y’urugendo rwiza yagize muri iri rushanwa.
Yagize ati: “Kuba ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe, yaragikoreye kandi yari igikwiye kuko yitwaye neza kuva mu mikino ibanza. Nkatwe abafana bayo twavuye muri Uganda twishimiye cyane iyi ntsinzi.”
BAL 2026 yabaye ku nshuro ya gatandatu yakuruye imbaga y’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’isi. Mu bihugu byari bihagarariwe harimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi, Sénégal, Nigeria n’ibindi byinshi.
Ubwitabire bw’abafana baturutse mu mahanga ndetse n’amashimwe bagaragarije u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko Kigali ikomeje kwiyubaka nk’imwe mu mijyi ya Afurika ishobora kwakira neza amarushanwa n’ibirori bikomeye mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa RSSB Tigers BC, iki gikombe cyanditse amateka mashya muri basketball y’u Rwanda, mu gihe ku ruhande rw’abafana cyabaye umwanya wo kwizihiza intsinzi, ubufatanye n’isura nshya Afurika ikomeje kwiyubakira binyuze muri siporo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

