U Rwanda rwongeye kugaragaza icyerekezo cyarwo mu bya dipolomasi n’umutekano w’akarere, rushimangira ko rushyigikiye ubufatanye mpuzamahanga bushingiye ku musaruro, amahoro arambye ndetse no gukomeza guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu bihuriye mu miryango mpuzamahanga.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ibyo biganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo amatora y’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique ndetse n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Mu rwego rwo gukomeza uruhare rw’u Rwanda muri Francophonie, Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibihugu binyamuryango gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kugira ngo akomeze kuyobora uyu muryango muri manda itaha.
Amatora azabera muri Cambodge mu Ugushyingo, nyuma y’uko muri Mutarama 2026 u Rwanda rwari rwamaze gutangaza Mushikiwabo nk’umukandida warwo. Icyizere afitiwe cyarushijeho kwiyongera nyuma y’Inama y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, aho ibihugu byinshi byasabye ko yakomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2018, aza kongera gutorerwa manda ya kabiri mu Ugushyingo 2022. Ubuyobozi bwe bushimwa n’u Rwanda nk’icyitegererezo cyafashije uyu muryango kurushaho kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa bya Mushikiwabo byatumye Francophonie iva ku rwego rwari rusanzwe ikagera ku ntera nshya.
Ati: “Louise Mushikiwabo yazamuye La Francophonie ayishyira ku rundi rwego. Ku buyobozi bwe, uyu muryango wabonye umwanya ukwiriye ku meza afatirwaho ibyemezo ku ngingo zijyanye no guhangira imirimo urubyiruko, imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, ubukungu, umuco, uburinganire no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.”
Kwakira kandidatire z’abifuza kuyobora OIF byarangiye ku wa 15 Gicurasi. Biteganyijwe ko muri Kamena hazaba inama idasanzwe y’Abaminisitiri ba Francophonie, aho abakandida bazerekana imigabo n’imigambi yabo mbere y’uko abakuru b’ibihugu bazafata icyemezo cya nyuma mu nama izabera muri Cambodge.
Mu bahanganye na Mushikiwabo harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba watanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi Dacian Ciolos wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Roumanie ndetse na Coumba Ba, usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Mauritanie.
Ku birebana n’umutekano mu karere, Minisitiri Nduhungirehe yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye inzira z’amahoro kandi rwifuza ko amakimbirane ari hagati yarwo na RDC yakemurwa binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.
Yasabye umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa ba RDC gukomeza kuyegera mu buryo bwubaka kugira ngo ishyire mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano n’inzira z’amahoro zashyizweho.
Ati: “U Rwanda rurasaba umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bose kuganira na RDC mu buryo bwubaka, bugatanga umusaruro ufatika mu gushyira mu bikorwa uruhare rwayo mu byo yiyemeje.”
Yakomeje agaragaza impungenge z’uko kutagira igitutu gihagije kandi kidafite aho kibogamiye bishobora gutuma inzira z’amahoro zidatanga umusaruro wari utegerejwe.
Ati: “Kutabikora byaba ari ugushyigikira uburyo bwa gisirikare bwa RDC. Hatabayeho igitutu kidafite aho kibogamiye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, ntidushobora gushyiraho uburyo n’impamvu zatuma habaho amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Aya magambo aje mu gihe, nubwo hari amasezerano y’amahoro yashyizweho ndetse hakemezwa agahenge n’ibiganiro bya politiki, imirwano hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23 ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique, by’umwihariko ku ruhare rw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bakomeje gukora ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukorana mu buryo butaziguye na Guverinoma ya Mozambique mu gukomeza gushyigikira ubu butumwa bw’umutekano.
Ati: “Uyu mwaka, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukorana gusa na Guverinoma ya Mozambique, yabonye kandi izakomeza kubona inkunga ikenewe ku Ngabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Cabo Delgado. Ubufatanye hagati ya Guverinoma zombi bwatanze umusaruro kugeza ubu, kandi buzakomeza kugenda neza no mu gihe kiri imbere.”
Ibi bibaye nyuma y’uko inkunga ya miliyoni 20 z’ama-euro yari iteganyijwe gutangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ihagaritswe kubera impamvu zinyuranye zifitanye isano n’ibihugu bimwe na bimwe byo muri uwo muryango.
Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bageze muri Mozambique mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ku butumire bwa Guverinoma y’icyo gihugu. Intego yari ugufasha guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarazengereje abaturage bo muri Cabo Delgado ndetse ikigarurira ibice byinshi by’iyo ntara.
Mu myaka itanu ishize, ubu butumwa bwatanze umusaruro ufatika. Ibice byinshi byari byarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro byarafunguwe, umutekano uragaruka, ibikorwa by’ubukungu birasubukurwa, ndetse n’abaturage benshi basubira mu ngo zabo nyuma y’imyaka myinshi bari barahunze.
Mu gihe amaso yerekejwe ku matora ya Francophonie n’inzira z’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rwifuza gukoresha dipolomasi, ubufatanye n’ubwumvikane nk’inzira z’ingenzi zo kugera ku iterambere, umutekano n’amahoro arambye haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

