Perezida Kagame yahanye umukôno na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Perezida Paul Kagame n’u Burundi na Evariste Ndayishimiye bongeye kugaragara bahurira ahantu hamwe mu buryo budasanzwe, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kirekire uri mu mwuka mubi ukomeye.

Ibi byabereye mu muhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso wabereye muri Stade de la Concorde iherereye i Kintélé muri Congo-Brazzaville, aho abakuru b’ibihugu bitandukanye bari bateraniye kwifatanya n’icyo gihugu muri uwo munsi w’amateka.

Mu mashusho yakwirakwijwe na Televiziyo y’igihugu cya Congo, hagaragayemo Perezida Kagame akurikiranye na Ndayishimiye mu murongo w’abakuru b’ibihugu bajyaga gushimira Sassou Nguesso.

Icyagaragaye cyane ni uko aba bayobozi bombi bahuye bagahana ikiganza mu kanya gato cyane, ariko ntihagira amagambo baganira.

Iyo ntambwe n’ubwo isa n’iyoroheje, yaje mu gihe gishize kirekire u Rwanda n’u Burundi bidacana uwaka, ibintu byatumye benshi bibaza niba hari impinduka ishobora kuba iri hafi cyangwa niba ari igikorwa gisanzwe kidafite icyo gisobanuye mu rwego rwa politiki.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe uzambye, ahanini ushingiye ku birego u Burundi bushinja u Rwanda byo gushyigikira umutwe wa RED-Tabara, ibintu Kigali yakomeje kwamaganira kure yivuye inyuma, ivuga ko nta shingiro bifite.

Perezida Evariste Ndayishimiye amaze imyaka igera kuri ibiri ashimangira ibi birego, avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi, ibintu byatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Icyemezo cyafashwe muri Mutarama 2024 cyo gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda cyabaye ikimenyetso gikomeye cy’ukuntu umubano wari warageze ahakomeye, ndetse bigira ingaruka zikomeye ku baturage b’ibihugu byombi basanzwe bahahirana.

Ibibazo byarushijeho gukomera bitewe n’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Burundi bwinjiye mu mirwano bufasha ubutegetsi bwa Kinshasa, buhanganye n’umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda rubushinja n’abo bafatanyije gukorana na FDLR, umutwe w’abajenosideri basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaruka kuri uyu mubano wifashe nabi, agaragaza ko u Rwanda rutigeze ruhitamo kuwuhungabanya.

Mu ijambo yavugiye mu nama ya 20 y’umushyikirano yabaye muri Gashyantare, yagaragaje uko abona umubano w’Abanyarwanda n’Abarundi, awushyira mu ishusho y’ubuvandimwe bwimbitse bwari busanzwe buzwi.

Yagize ati: “Ubundi uko nari mbizi, Abanyarwanda n’Abarundi ubundi ni impanga ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ‘Oya, ntabwo tugishaka mwebwe ko tuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo’ Nta kibazo mfitanye na byo niba umuntu ahitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we w’impanga, ibyo ntacyo nabikorera njyewe, ndabyemera.”

Yakomeje agaragaza impungenge ku cyerekezo cya politiki y’u Burundi agira ati: “Ariko uko kuba impanga cyane cyane kurimo politiki mbi, politiki yo kwiyanga no kwanga abandi, ibyo bakabihuriraho. Ibi ntabwo ari ibanga kuko ubwabo barabyivugira, abayobozi b’ibyo bihugu. Nta kintu gishya nahimbye.”

Aya magambo agaragaza neza ko nubwo hashobora kubaho ibikorwa bito by’ubusabane nko guhura no guhana ikiganza, ibibazo byimbitse bikiri hagati y’impande zombi bitarakemuka.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, ubwo yabazwaga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, yasubije mu magambo magufi asaba abantu gutuza, ibintu byasize benshi bibaza niba hari ibiganiro biri gukorwa mu ibanga cyangwa niba nta cyahindutse na gato.

Icyo gusuhuzanya kwa perezida Kagame na Ndayishimiye gusobanuye kiracyari urujijo kuri benshi. Hari ababona ko bishobora kuba ari ikimenyetso cy’intangiriro y’ituze rishya, mu gihe abandi babifata nk’igikorwa cya dipolomasi gisanzwe kidafite icyo gihindura ku bibazo by’ingenzi bikomeje gutandukanya ibihugu byombi.

Icyakora, amateka agaragaza ko mu mubano w’ibihugu, ibimenyetso bito nk’ibi bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro binini.

Mu gihe nta ruhande ruratangaza impinduka ifatika ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, amaso y’abakurikirana politiki yo mu karere k’Ibiyaga Bigari akomeje kureba kure, bibaza niba guhana ikiganza kwabaye intambwe ya mbere igana ku bwiyunge cyangwa niba ari igikorwa cy’akanya gato kitazagira ingaruka zirambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui