Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye gushimangira ubwamamare bwe ku rwego mpuzamahanga atangaza ko azataramira i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 29 Kanama 2026, mu rwego rw’uruzinduko rwe yise “Retro Tour” ruzamuzengurutsa ibihugu bitandukanye ku migabane itandukanye.
Iri tangazo ryakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no mu karere, cyane ko uyu muhanzi asanzwe afitanye umubano wihariye n’u Rwanda ndetse n’abahanzi barwo.
Mu myaka ishize, yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Bruce Melodie na Mico The Best, ibintu byamufashije kurushaho kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Urugendo rwa “Retro Tour” ruzatangirira i Mwanza muri Tanzania ku wa 25 Mata 2026, rukomereze mu mijyi ya Dodoma na Mbeya mbere yo kwambuka imipaka yerekeza muri Uganda ku wa 5 Kamena 2026.
Nyuma yaho, azakomereza muri Maroc, agaruke muri Tanzania mu bice bya Arusha na Tarime, hanyuma aze i Kigali mu gitaramo gitegerejwe na benshi.
Iki gitaramo kizabera i Kigali gifatwa nk’igikomeye muri uru rugendo, kuko u Rwanda ruri mu bihugu byagiye bigaragaza ko bikunda cyane umuziki wa Diamond.
Uyu muhanzi amaze imyaka irenga icumi agaragara ku isoko ry’umuziki wa Afurika, aho akunze gutumirwa kenshi i Kigali, abakunzi be bakamwakirana urugwiro rudasanzwe.
Nyuma yo gutaramira i Kigali, gahunda ya Diamond izakomereza muri Zambia mbere yo gusubira i Dar es Salaam, hanyuma akerekeza muri Australia, bikagaragaza ko uru ruzinduko rwe rufite intego yo kugera ku bakunzi be ku migabane itandukanye.
Si ubwa mbere Diamond agiye gutaramira i Kigali, kuko yaherukaga kuhataramira mu 2023 mu bitaramo bikomeye bya “Trace Awards” ndetse na “Giants of Africa”, byitabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.
Ibyo bitaramo byasize amateka mu Rwanda, bikomeza gushyira igihugu ku ikarita y’ahabera ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro.
Kugaruka kwe i Kigali mu 2026 bitegerejwe nk’amahirwe mashya yo kongera kwishimira umuziki we, cyane ko abakunzi bawo bategereje kumva indirimbo ze zakunzwe zirimo izamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’izigezweho.
Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iki gitaramo kizagira uruhare mu gukomeza guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda, no gukurura ba mukerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye baza kwihera ijisho uko Kigali yakira ibitaramo mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, abahanzi nyarwanda bashobora kuzabona amahirwe yo kongera gukorana na Diamond cyangwa gusangira urubyiniro nawe, bikarushaho guteza imbere ubufatanye mu muziki wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gihe hasigaye amezi make ngo iki gitaramo kibe, abakunzi b’umuziki batangiye kugaragaza amatsiko n’inyota yo kuzacyitabira, bitegura kwakira ku nshuro ya none umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

