Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Laika Muhoza, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko amaze amezi arindwi adasambana, icyemezo avuga ko cyahinduye uko abona ubuzima bwe bwite n’icyerekezo cy’urukundo yifuza.
Ibi yabitangaje ku wa 11 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, aho yasobanuye ko aheruka gukora imibonano mu kwezi k’Ukwakira 2025. Kuva icyo gihe, yafashe icyemezo cyo kwifata, avuga ko ashaka gushyira imbere indangagaciro ze no kwegera Imana kurushaho.
Laika w’imyaka 23 yavuze ko iki cyemezo atagifata nk’igihano cyangwa kwiyima, ahubwo ko ari inzira yo kwisobanukirwa no gushaka ubuzima bufite intego.
Yagize ati: “Ndimo gushaka urukundo nyarwo, kandi nshaka kubaho mu buryo buhuye n’ukwemera kwanjye. Ntabwo nshaka ibintu by’ako kanya cyangwa imibanire itagira aho igana.”
Uyu muhanzikazi ashimangira ko ku bwe, gukora urukundo rwo mu mashuka bifite agaciro gakomeye kandi idakwiye gukorwa n’uwari we wese. Avuga kob igomba kuba bishingiye ku rukundo rwimbitse, rwubakiye ku bwizerane n’ubwiyunge bw’imitima yombi.
Mu magambo ye, agaragaza ko atishimira uburyo bamwe mu basore bafata imibanire nk’ibintu byoroshye, batita ku itumanaho rihoraho.
Yavuze ko kuri we, kutavugana n’umuntu mukundana umunsi wose ari ikintu adashobora kwihanganira, kuko abona itumanaho nk’inkingi ya mwamba mu kubaka urukundo rurambye.
Icyemezo cya Laika cyafashwe kandi nk’intambwe igaragaza impinduka mu mitekerereze y’abahanzi bamwe bo mu karere, aho bagenda bashyira imbere ubuzima bwabo bwite n’indangagaciro za bo aho gukurikira gusa ibigezweho.
Mu muziki, Laika Muhoza akomeje kwigaragaza ku isoko rya Uganda binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Believer”, “Pizza Ewola” na “Nzuuno”, aho agenda yubaka izina rye buhoro buhoro.
Abasesenguzi b’imibereho bavuga ko amagambo ye ashobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko, cyane cyane ku bijyanye n’uko bafata urukundo, kwifata, no guhitamo ubuzima bufite icyerekezo.
Nubwo bamwe bashobora kutabyumva kimwe, Laika we agaragaza ko yanyuzwe n’inzira yahisemo, kandi ko afite icyizere ko izamugeza ku rukundo rufite ireme, ruherekejwe n’imigisha yifuza mu buzima bwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


