Urunturuntu mu bafana b’Amavubi: Perezida wabo akurikiranyweho kunyereza amafaranga bari bagenewe muri FIFA Series 2026.

Ihuriro ry’abafana b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, riri mu bihe by’ihungabana n’impaka zikomeye nyuma y’aho Perezida waryo, Muhawenimana Claude, ahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze, akurikiranyweho kunyereza amafaranga yagenewe abafana mu marushanwa mpuzamahanga ya FIFA Series 2026.

Iki cyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi y’iri huriro nyuma y’inama zitandukanye zabaye mu minsi iri hagati ya tariki ya 4 na 12 Mata 2026.

Abo bayobozi batangaje ko byabaye ngombwa gufata uwo mwanzuro nyuma y’uko Muhawenimana yari amaze gutumizwa inshuro nyinshi ngo atange ibisobanuro ku byo ashinjwa ariko ntaboneke muri izo nama.

Amakuru ava muri iri huriro agaragaza ko ikibazo gikomeye gishingiye ku mafaranga agera kuri Miliyoni 3 Frw bivugwa ko yagombaga gufasha abafana mu bikorwa byo gushyigikira Amavubi muri FIFA Series 2026, ariko ngo ayo mafaranga ntiyigeze agera ku bayagenewe cyangwa ngo anyure kuri konti zemewe z’ihuriro nk’uko amategeko abiteganya.

Komite Nyobozi yahise ifata icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo, inamenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko atakiri Perezida w’abafana ku rwego rw’Igihugu. Iki cyemezo kandi cyashyikirijwe inzego zibishinzwe ndetse kinamenyeshwa Muhawenimana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uretse ikibazo cy’amafaranga, hari n’ibindi ashinjwa birimo kudakorana neza n’abandi bayobozi b’iri huriro. Bivugwa ko yajyaga ahagararira abafana mu nama zitandukanye ariko akabikora mu nyungu ze bwite aho guhagararira inyungu rusange, ndetse agatanga amakuru ye bwite aho gutanga ay’ihuriro ayoboye.

Ibi byatumye bamwe mu bayobozi bagenzi be bavuga ko imikorere ye yateje icyuho mu mikoranire nanatakarizwa icyizere mu bafana, cyane cyane mu gihe cy’ingenzi cy’amarushanwa mpuzamahanga aho ubumwe bwabo buba bukenewe cyane.

Nubwo ibi byose bivugwa, Muhawenimana Claude we ntiyemera ibyo ashinjwa. Mu magambo ye, yagaragaje ko abamushinja nta bubasha bafite bwo kumuhagarika, ashimangira ko inzego zafashe icyo cyemezo zarenze ku mategeko agenga ihuriro.

Ibi byateje impaka mu bafana b’Amavubi no mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, aho bamwe bashyigikiye icyemezo cyo kumuhagarika bavuga ko hakenewe gukorera mu mucyo, mu gihe abandi bavuga ko hakwiye kubanza gukorwa iperereza ryimbitse mbere yo gufata ibyemezo bikomeye nk’ibi.

Icyo kibazo kandi kirimo gukurikirwa hafi na FERWAFA, kuko gihurirana n’igihe Amavubi akeneye ubufatanye bw’abafana mu marushanwa mpuzamahanga. Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane nk’aya ashobora kugira ingaruka ku morale y’abafana no ku buryo ikipe y’igihugu ishyigikirwa.

Byongeye kandi, Muhawenimana Claude si umuyobozi usanzwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko yari anafite inshingano zo kuyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu. Ibi bituma iki kibazo kirushaho gufata indi ntera, kuko kigira ingaruka ku yandi matsinda y’abafana n’imikoranire yabo.

Mu gihe iperereza rikomeje n’impande zombi zigikomeje gutanga ibisobanuro, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba uko iki kibazo kizarangira, ndetse niba kizagira isomo rikomeye mu micungire y’imitungo y’amashyirahamwe y’abafana mu Rwanda.

Icyizere cy’abafana n’inyungu z’ikipe y’igihugu biri ku munzani, mu gihe hakomeje gushakishwa ukuri ku byabaye n’uwaba ugomba kubibazwa.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui