Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Brig. Gen Fred Muziraguharara.

Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 13 Mata ryahinduye ubuzima bw’abantu batanu bari barakatiwe n’inkiko ku byaha bitandukanye, barimo abasirikare bakuru bahoze mu ngabo z’igihugu n’abikorera ku giti cyabo.

Iri teka ryaje risubiza mu buzima busanzwe bamwe mu bari barahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imicungire mibi y’umutungo ugenewe inyungu rusange n’ibindi byaha by’ubukungu.

Mu bahawe imbabazi harimo Brig. Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, wahoze ayobora sosiyete ya Horizon Group Ltd, wari warakatiwe igifungo cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa Leta no kutamenyekanisha icyaha gikomeye.

Icyemezo cyo kumuha imbabazi cyakurikiwe n’icya Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, na we wari warakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu hamwe n’ihazabu ya miliyoni imwe, ku byaha bisa n’iby’uwo basangiye amateka mu gisirikare.

Izi mbabazi ntizagarukiye ku basirikare gusa. Dilan Berat Mete, wari uhagarariye sosiyete yo muri Turukiya, Aknet Construction Co, na we yahawe imbabazi nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange.

Hari kandi Emmanuel Kanamugire na Devota Mujawamariya, bombi bari barahanishijwe ihazabu nini kubera gutanga sheki zitazigamiwe.

Nubwo imbabazi zahawe aba bantu zashimishije imiryango yabo n’ababegereye, ntizabakuyeho inshingano zikomeye bagomba kubahiriza. Iteka ribategeka kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze aho batuye mu gihe kitarenze iminsi 15, bagatanga amakuru arambuye ku byerekeye aho batuye.

Ibi bijyana no kujya bitaba buri kwezi, ndetse no gusaba uruhushya rwa Minisitiri w’Ubutabera mbere yo kujya mu mahanga.

Aya mabwiriza agaragaza ko imbabazi zitari ukwihanaguraho burundu ingaruka z’ibihano, ahubwo ari uburyo bwo guha uwakoze icyaha amahirwe yo kwisubiraho no gukomeza ubuzima bwe mu muryango, ariko agenzurwa n’inzego z’ubutabera.

Ku bahawe ibihano by’ihazabu gusa, ho aya mabwiriza azamara amezi atandatu, mu gihe ku bari barakatiwe igifungo azamara igihe cyose igihano cyari gisigaye kitararangira.

Icyemezo nk’iki gikunze kuzamura ibiganiro mu baturage, bamwe bakibona nk’ikimenyetso cy’imbabazi n’ubuyobozi bushaka guha abantu amahirwe ya kabiri, abandi bakacyibazaho ku bijyanye n’ubutabera n’uburinganire mu itangwa ry’ibihano.

Gusa ku ruhande rw’amategeko, imbabazi za Perezida ni uburenganzira bwemewe n’itegeko nshinga, bugamije guhuza ubutabera n’impuhwe mu miyoborere y’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui