Ibiganiro byahuje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 i Genève mu busuwisi byatangiye bigaragaramo amananiza akomeye, ibintu byahise bikurura impaka mu basesenguzi batandukanye ku cyerekezo nyakuri cy’iyo mishyikirano.
Nubwo byari byitezweho gutanga icyizere cy’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, ibimenyetso bya mbere byerekana ko inyungu z’ibihugu n’abahuza zishobora kuba zifite uburemere burenze ibibazo by’umutekano n’imibereho y’abaturage.
Ibiganiro byitabiriwe n’impande zombi zihanganye, aho Leta ya Kinshasa yagaragaje ibyifuzo byayo birimo ko AFC/M23 ireka uduce yose yafashe nta mananiza, igashyira hasi intwaro, ndetse abarwanyi bayo bagasubizwa mu buzima busanzwe. Ni icyifuzo cyari gisanzwe kigarukwaho na Leta ya Congo, igaragaza ko ari yo nkingi y’amahoro arambye.
Ku ruhande rw’abahuza, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi, basabye AFC/M23 kurekura ahantu hafite akamaro kanini mu bukungu n’ibikorwa remezo, cyane cyane Rubaya izwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ikibuga cy’indege cya Goma gifite uruhare rukomeye mu gutwara abantu n’ibintu.
Ibi byifuzo byahise bituma hibazwa niba koko igikomeje gushyirwa imbere ari amahoro y’abaturage cyangwa inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.
Nubwo Qatar nayo ivugwa mu bahuza, amakuru agaragaza ko yakurikiranye ibiganiro iri kure, ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, mu gihe ingabo za MONUSCO zo zari zihari nk’indorerezi, zitegereza uko ibiganiro bigenda bifata isura.
Abahuza basabye kandi ko impande zombi zahagarika imirwano hagashyirwaho agahenge k’igihe kirekire, hagafungurwa inzira z’ubutabazi, impunzi zigataha, ndetse abaturage bakongera gusubira mu buzima busanzwe. Ibi byari byitezwe nk’intambwe y’ibanze iganisha ku mahoro, ariko ntibyahise byoroha kubyemeranywaho.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo yashyize imbere ibyifuzo byayo igaragaza ko igomba kubanza kubona ubutabera n’umutekano by’abaturage bavuga ko bahagarariye.
Yasabye ko Leta ya Congo yarekura imfungwa zayo, ikitandukanya burundu n’umutwe wa FDLR, ndetse igahagarika gukoresha abacanshuro bavuga ko bamaze igihe bagira uruhare mu kumena amaraso y’abasivili.
Ikindi cy’ingenzi bashyize imbere ni uko impunzi zose z’Abanyekongo ziri hanze zemererwa gutaha mu byabo mu burasirazuba bw’igihugu.
Nubwo ibiganiro byari bikiri mu ntangiriro, abasesenguzi batangiye kubona ishusho yihariye y’ibyihishe inyuma yabyo. Hari abemeza ko igikomeje gushyirwa imbere cyane atari ugushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane, ahubwo ari ugushakira inzira ubucukuzi n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro yo muri Congo, cyane cyane ayo mu gace ka Rubaya.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kuba Rubaya ari yo iri ku isonga mu byifuzo by’abahuza, ari ikimenyetso simusiga cy’uko inyungu z’ubukungu z’ibihugu bikomeye ziri kugira uruhare rukomeye mu byemezo bifatwa. Bongeraho ko no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bishobora kuba bifitanye isano no koroshya itwarwa ry’ayo mabuye ajyanwa ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane i Burayi n’ahandi.
Hari n’abavuga ko igitekerezo cyo gusimbuza abarwanyi ba AFC/M23 ingabo za MONUSCO muri Rubaya gishobora kuba kigamije koroshya imikorere y’iyo misiyo mpuzamahanga, ariko nanone kikaba cyafasha abashoramari b’amahanga gusubukura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta nkomyi.
Icyakora, nubwo ibi byose bikomeje kuvugwa, nta mwanzuro urafatwa ku ngingo zose ziri kugibwaho impaka. Ibiganiro biracyakomeje, kandi impande zombi ziracyashaka uburyo zagirana ubwumvikane ku bibazo bikomeye bibangamiye amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Abakurikiranira hafi ibibera i Genève bemeza ko nubwo hari icyizere gike ku musaruro w’igihe kirekire, ibi biganiro bishobora nibura gutanga agahenge k’igihe gito, kabasha korohereza abaturage bari bamaze igihe mu ntambara n’ubuhunzi. Icyakora, haracyari impungenge ko niba inyungu z’amahanga zikomeje gushyirwa imbere, amahoro arambye ashobora gukomeza kuba inzozi ku baturage b’akarere.
Icyerekezo nyakuri cy’ibi biganiro kizagaragarira mu myanzuro izafatwa ku munsi wa nyuma wabyo, aho hazamenyekana niba koko byari bigamije amahoro arambye cyangwa niba byari inzira yo gukingira inyungu z’ubukungu bw’ibihugu bikomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

