Perezida Trump yifatiye ku gahanga Papa Léon XIV mu gihe agiye gutangira uruzinduko rukomeye muri Afurika

Inkubiri y’amagambo akomeye hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Papa Léon XIV ikomeje gufata indi ntera, mu gihe uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yitegura urugendo rukomeye ku mugabane wa Afurika.

Kuvuga ibitekerezo bitandukanye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ku bibera muri Iran, byatumye aba bayobozi bombi bagirana ubushyamirane budasanzwe mu mateka ya politiki n’iyobokamana.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko Trump yanenze bikomeye Papa Léon XIV, amwita umuntu “udashoboye mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga” ndetse anavuga ko afite intege nke mu bijyanye n’umutekano n’ibyaha .

Ibi yabivuze anabinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, anagaragaza ko atishimiye uburyo Papa agaragaza ko adashyigikiye intambara.

Trump yanavuze ko adashaka “Papa wemera ko Iran yagira intwaro kirimbuzi,” ibintu byatumye amagambo ye akomeza guteza impaka mu ruhando mpuzamahanga .

Ku rundi ruhande, Papa Léon XIV we yakomeje gushimangira ubutumwa bwo gushaka amahoro, agaragaza ko intambara ari “ubusazi” kandi ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma amaraso y’inzirakarengane ameneka . Yanamaganye byeruye imvugo ya Trump yigeze gutangaza ku gusenya Iran, ayita “itemewe na gato” .

Ibi byatumye habaho ugutandukana gukomeye hagati ya Vatican n’ubuyobozi bwa Amerika, aho Kiliziya ishishikariza ibiganiro n’amahoro, mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwo bushimangira gukoresha ingufu mu gukemura ibibazo mpuzamahanga.

Mu gihe aya makimbirane akomeje, Papa Léon XIV yamaze gutangaza ko agiye gutangira urugendo rw’iminsi icumi ku mugabane wa Afurika, rugamije kongera kwibutsa isi akamaro k’uyu mugabane mu iterambere ry’Isi.

Uru ruzinduko ruzamugeza mu bihugu bitandukanye birimo Algeria, Cameroun, Angola na Guinée équatoriale, aho azasura imijyi 11 akora ingendo z’intera igera ku birometero ibihumbi 18.

Abasesenguzi bavuga ko uru rugendo rufite ibisobanuro bikomeye, cyane ko Afurika ari ho habarizwa hafi 20% by’Abagatolika ku Isi, bikaba bituma Kiliziya ishaka kuhashyira imbaraga mu rwego rwo kongera imbaraga zayo.

Cardinal Michael Czerny yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha “Isi kongera gutekereza kuri Afurika,” ibintu bishobora no guhindura imyumvire y’ibihugu bikomeye ku ruhare rw’uyu mugabane mu bibazo by’Isi.

Ibi byose bibaye mu gihe Papa Léon XIV ari we Papa wa mbere ukomoka muri Amerika, ibintu byari byatangiye bishimwa na Trump mu 2025, ariko ubu bikaba byarahindutse ubushyamirane bukomeye hagati yabo .

Ubushyamirane bw’aba bayobozi bubaye ikimenyetso cy’uko politiki n’iyobokamana bikomeje kugongana ku rwego mpuzamahanga, mu gihe Afurika yo igenda igaragara nk’urubuga rushya rw’ibiganiro n’icyerekezo cy’ejo hazaza h’Isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui