Amakuru akomeje guturuka mu misozi miremire ya Minembwe na Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo arerekana isura ikomeje guhinduka mu mirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ingabo z’u Burundi (FDNB) ku ruhande rumwe, n’abarwanira kurengera abaturage ku rundi ruhande.
Ibi bibaye mu gihe izi ngabo z’u Burundi zimaze igihe zishinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’amashyirahamwe y’Abanyamulenge ibikorwa bikomeye birimo gusahura imitungo, kwiba amatungo ndetse no kwigabiza ibiribwa by’abaturage bo mu duce twa Minembwe na Fizi.
Raporo zitandukanye zagaragaje ko ibikorwa by’izi ngabo, zifatanyije na FARDC n’imitwe ya Wazalendo, byasize abaturage benshi bataye ingo zabo, abandi basigara mu bukene n’inzara ikabije.
Abaturage bavuga ko usibye gusahura, hari n’aho izi ngabo zagiye zifunga inzira zihuza uturere n’amasoko n’amavuriro, ibintu byafashwe nk’uburyo bwo kwicisha abaturage inzara. Ibi byateje imyigaragambyo mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bagaragaje uburakari bukomeye ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi muri ibi bikorwa.
Mu minsi ishize, amakuru yizewe yemeza ko zimwe muri izo ngabo zari zinjiye mu duce dutuwe n’Abanyamulenge zigamije gusahura ibiribwa n’ibindi bikoresho by’abaturage.
Ariko nyuma bivugwa ko zagabweho ibitero bikomeye byazisubije inyuma zigahunga zitarabasha no kubirya. Aho ni mu gace ka Ndondo muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira, aho imirwano ikomeye yadutse mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Mata 2026.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko indege zitagira abapilote (drones) zagabye ibitero simusiga ku ngabo zari ziri ku Murambya kwa Nzamwita no mu bindi bice byegereye Ndondo. Ibi bitero byateje igihombo gikomeye mu basirikare b’u Burundi n’aba FARDC, aho benshi bahasize ubuzima abandi bagakomereka bikomeye.
Umwe mu baturage yagize ati: “Drone ebyiri zaje zibamishamo amasasu menshi, zibakubita bikomeye ku Murambya. Abasigaye bahise bahunga bata ibyo bari bafite byose.”
Abari hafi y’aho byabereye bemeza ko izi ngabo zahunze mu kavuyo gakomeye, zimwe zerekeza ku misozi ya Kirungwa, izindi zimanuka zigana mu mujyi wa Uvira.
Mu guhunga kwazo, zasize inyuma ibyo kurya zari byasahuye, ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’ibikoresho birasa amabombe, ibintu bishobora kugira ingaruka ku cyerekezo cy’imirwano muri ako karere.
Amakuru kandi avuga ko imirambo myinshi y’abasirikare yasigaye ku misozi, cyane cyane ahabereye ibitero bikomeye, ibintu byateye impungenge abaturage bakomeje kubaho mu bwoba n’umutekano muke.
Ibi bitero byabaye nyuma y’igihe gito izi ngabo zari zimaze zinjiye mu mihana irimo Gongwa, Mitamba na Murambya, aho zari zatangiye ibikorwa by’imirwano no gusahura, bigamije gutatanya abaturage no kubambura ibibatunga.
Ku rundi ruhande, abarwanira mu mutwe wa MRDP-Twirwaneho bavuga ko bakomeje gusubiza inyuma izi ngabo mu bice byinshi bya Ndondo no mu nkengero zaho, bakagerageza kurinda abaturage ibikorwa byo gusahurwa no kwicwa.
Ibi bibaye mu gihe imiryango y’Abanyamulenge yamaze kugeza ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ishinja Leta y’u Burundi ibyaha by’intambara birimo ubwicanyi, gusahura no gukoresha inzara nk’intwaro mu guhohotera abasivili.
ibitero bya drones byahinduye isura y’imirwano mu misozi y’i Mulenge, aho bishobora gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kugena uko intambara izakomeza mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu, nta ruhande rwa gisirikare ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro kuri ibi bitero n’ingaruka zabyo, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ubufasha n’ubutabazi bwihuse kugira ngo ubuzima bwabo burindwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

