Polisi yo mu birwa bya Zanzibar yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 10 bakurikiranyweho gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bavuga ko ibitsina byabo byibwe, bikaba byarateye ubwoba mu baturage ndetse bigakurura ibikorwa by’urugomo n’ubujura.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Zanzibar, Richard Mchonvu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 10 Mata 2026, aho yasobanuye ko aba bagabo bakoreshaga ayo makuru mu kuyobya uburari no gushuka abaturage, bamwe bakabeshyera abantu ko babibye ibitsina byabo bityo bakabakorera urugomo.
Abatawe muri yombi barimo Samir Mohamed Kasim, Abdul Amir Simikiwa, Khamis Hassan Jonathan, Aban Kasim Kasimba, Mohamed Said Yakub, Haji Salum Kasimba, Ali Said Ali, Juma Atukae Said, Salum Khamis Salum na Latif Hassan Mohamed, bose bakaba bafite imyaka iri hagati ya 19 na 55.
Iperereza ryagaragaje ko ibi bikorwa byatangiriye mu gace ka Magomeni ku wa 4 Mata 2026, aho umusore wari mu modoka itwara abagenzi yavuze ko hari umuntu wamukozeho, agahita atangaza ko igitsina cye kibuze.
Ibi byahise bikwirakwira, bigera no mu tundi duce nka Forodhani, Nyerere na Kijangwani hagati ya tariki ya 7 n’iya 9 Mata, aho abandi nabo batangiye kubyitwaza bavuga ko bibwe.
Ibi byaje gufata indi ntera ku wa 9 Mata mu gace ka Kijichi, aho itsinda ry’abamotari ryagabye igitero ku mucuruzi rimushinja ko yibye igitsina cya mugenzi wabo wari wamugejeje mu rugo. Bamaze kumushinja ibyo atazi, bamwinjiye mu rugo, baramukubita, biba televiziyo ye ndetse bangiza inzu ye mbere yo kumufungiramo.
Polisi ivuga ko aba bagabo bose bafashwe hagati ya tariki ya 4 n’iya 9 Mata, nyuma bakajyanwa kwa muganga gusuzumwa, ariko basanga nta kibazo na kimwe bafite ku mubiri cyemeza ibyo bavugaga.
Byongeye, umwe muri bo yagaragayeho ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, bishobora kuba byaragize uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru.
Umuyobozi wa Polisi, Mchonvu, yaburiye abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe, ashimangira ko ibinyoma nk’ibi bishobora guteza umutekano muke no gushyira ubuzima bw’inzirakarengane mu kaga.
Aba bafashwe bashobora gukurikiranwa n’amategeko ku byaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, guteza imvururu no kwiba, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari n’abandi baba barabigizemo uruhare.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

