Amakuru akomeje guturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo aragaragaza ubukana bukabije bw’ihohoterwa rikorerwa abasivili, aho bamwe mu baturage bavuga ko bageze ku rwego rwo kurya bagenzi babo, babaziza uko basa cyangwa ubwoko bwabo.
Ibi bivugwa ko biri kubera mu gace ka Walikale, ahahungiye abaturage benshi bavuye muri Masisi bahunga imirwano ikomeje guhuza umutwe wa M23 n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo.
Abo baturage bari bagiye gushaka ubuhungiro, ariko amakuru akavuga ko bahuye n’akaga karenze ako bahungaga.
Nubwo aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse hakaba n’amashusho bivugwa ko yafashwe agaragaza ibi bikorwa, inzego za leta n’iz’ibanze ntiziragira icyo zibivugaho ku mugaragaro.
Ibi bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili no ku bushobozi bw’ubuyobozi bwo guhangana n’ibyaha nk’ibi.
Ibi bikorwa by’urugomo bibaye mu gihe aka karere kamaze igihe kugaragaramo amakimbirane ashingiye ku moko.
Raporo zitandukanye zashyizwe ahagaragara n’imiryango mpuzamahanga zirimo Human Rights Watch n’Umuryango w’Abibumbye zerekanye ko mu myaka ya vuba, ubwicanyi n’ihohoterwa byibasira by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda byiyongereye ku buryo buteye inkeke.
Si ubwa mbere kandi havuzwe ibikorwa nk’ibi byo kuryana hagati y’abantu muri iki gihugu. Mu myaka ya 2003, raporo za Loni zigeze kugaragaza ko mu bice bya Mambasa na Beni habaye ibikorwa nk’ibi byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro, bigasiga isura mbi ku burenganzira bwa muntu muri aka karere.
Mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi, imiryango mpuzamahanga n’iyigenga yatangiye gutegura ibikorwa byo kwamagana aya mahano. Umuryango Mahoro Peace Association ufatanyije na Isôko USA batangaje ko hateganyijwe igikorwa cyo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
Iki gikorwa kizabera i Washington, DC ku wa 20 Mata 2026, aho abazacyitabira bazasaba amahanga kudaceceka ku byaha birimo gutwika imidugudu, gushimuta abana, gufunga abaturage no kubafungira inzira z’ubutabazi.
Abateguye iki gikorwa bashimangira ko ibiri kuba bitakwiye gufatwa nk’intambara isanzwe, ahubwo ari ihohoterwa rikomeye rishingiye ku moko risaba ko hafatwa ingamba zihutirwa ku rwego mpuzamahanga.
By’umwihariko, bagaragaza ko hari ibikorwa bigamije kwibasira abaturage b’Abanyamulenge, bigaragaza icyuho gikomeye mu kurinda uburenganzira bwa muntu.
Basabye abantu bose bafite umutima wo kurengera uburenganzira bwa muntu kwitabira iki gikorwa, bagamije kohereza ubutumwa bukomeye ku isi yose, busaba ko habaho igikorwa cyihuse cyo kurengera abasivili no guhagarika ibikorwa by’urugomo bikomeje gufata indi ntera muri aka karere.
Mu gihe nta gikozwe vuba, hari impungenge ko ibi bikorwa bishobora gukomeza gukaza umurego, bikaba byatuma ubuzima bw’abasivili burushaho kujya mu kaga gakomeye, ndetse bigashyira mu bibazo amahoro n’umutekano by’akarere kose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

