Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kugaragaza ko nubwo imyaka ishize ari myinshi, urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo yayo rugikomeje, aho mu Karere ka Ngororero hagaragaye ibikorwa byashenguye abarokotse n’abitabiriye icyo gikorwa.
Mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, hagaragajwe ko hari abaturage bagaragaza imvugo n’ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeje gutera impungenge.
Komiseri mu Muryango IBUKA, Manirarora Annoncée, yavuze ko hari abantu bagaragaje imyitwarire iteye inkeke mu minsi yo gutangira icyumweru cyo kwibuka.
Yagaragaje ko ku wa 7 Mata 2026, mu Murenge wa Ndaro, hari umuntu wahagurutse mu gihe abaturage bari bakurikiye ijambo rya Perezida wa Repubulika, atangira kuvuga amagambo asesereza Abatutsi, yibaza impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gikorwa cyabaye nk’igikomere ku barokotse Jenoside ndetse n’abandi Banyarwanda bitabiriye uwo muhango, kuko cyagaragaje ko hari abatarumva neza amateka igihugu cyanyuzemo cyangwa bagakomeza kuyapfobya nkana.
Si ibyo gusa byagaragajwe. Manirarora yavuze ko kuri uwo munsi, hari umubyeyi warokotse Jenoside wagerageje kwiyubaka no kongera kubaka ubuzima bwe, arimo no korora inka, ariko izo nka zikibwa mu buryo bwateye impungenge, bigakekwa ko bifitanye isano n’urwango rushingiye ku mateka ya Jenoside.
Ibi bikorwa byombi byabaye ku munsi umwe byongeye kugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igifite imizi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, nubwo hashyizweho ingamba nyinshi zo kuyirwanya.
Manirarora kandi yagaragaje ko hakiri ikibazo gikomeye cy’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka, aho akenshi iboneka mu gihe cyo kubaka ibikorwaremezo cyangwa gucukura imirwanyasuri. Ibi ngo byerekana ko hari abantu bagifite amakuru ariko bagahitamo kuyaceceka.
Yasabye abafite ayo makuru kuyatanga, agaragaza ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe ari intambwe ikomeye mu gufasha abarokotse gukira ibikomere batewe n’amateka mabi banyuzemo.
Abitabiriye uwo muhango bashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba uruhare rwa buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo amateka mabi igihugu cyanyuzemo atazongera kubaho ukundi.
Ibi byabereye i Ngororero byabaye nk’inyongera ku butumwa bukomeje gutangwa muri ibi bihe byo kwibuka, bwibutsa Abanyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge atari ibintu byagezweho burundu, ahubwo ari urugendo rukomeza gusaba imbaraga, ukuri n’ubushake bwa buri wese.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


