Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yongeye kugaragaza ko hari umurongo utagomba kwambukwa hagati yo kuvuga amateka nyayo no gukwirakwiza imvugo z’urwango, asubiza abamugereranya n’uwahoze ari umunyapolitiki Léon Mugesera wamamaye mu mvugo zashishikarije Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku wa 10 Mata 2026, aho hibanzwe ku ruhare rw’itangazamakuru mu mateka y’u Rwanda, haba urwubaka igihugu no kugisenya.
Mu ijambo rye, Dr. Bizimana yagaragaje ko hari bamwe mu badashaka kwemera ukuri ku mateka bakoresha uburyo bwo kumusebya, bamugereranya n’abantu bagize uruhare mu gukwirakwiza urwango mbere ya Jenoside.
Yabivuze mu buryo bukomeye, agaragaza ko amagambo ye atagamije na rimwe gushishikariza urwango, ahubwo agamije gusobanura amateka no gukumira ko ibyabaye byazongera.
Yagize ati: “Hari abajya banyitiranya na Léon Mugesera, bati Bizimana na we ni Mugesera. Ngo meze nka we kuko mvuga amateka. Ariko nta rwango nigisha. Uzabona ijambo mvuga rimeze nk’irya Mugesera, ubutabera burahari, RIB irahari, nagire vuba anjyaneyo.”
Aya magambo agaragaza uburemere Minisitiri aha imvugo ikoreshwa mu ruhame, cyane cyane iyo iganisha ku mateka ya Jenoside. Yibukije ko amagambo ashobora kuba intandaro y’ibikorwa bikomeye by’urugomo, bityo ko kuyitwararika ari inshingano ya buri wese.
Mu gusobanura impamvu atemera kugereranywa na Mugesera, Dr. Bizimana yagarutse ku mateka y’ijambo ryabaye ribi cyane mu mateka y’u Rwanda.
Ku wa 22 Ugushyingo 1992, muri mitingi yabereye i Kabaya mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Léon Mugesera yavuze amagambo yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi, ndetse anavuga ko bagomba kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo “bagasubira iwabo muri Abisiniya.” Aya magambo yaje kuba imwe mu nkingi z’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Bizimana yavuze ko azi neza ububi bw’ayo magambo kuko yayabayemo, anashimangira ko nta muntu ufite umutima muzima ushobora kuyigana cyangwa kuyashyigikira.
Yagize ati: “Nzi ubugome bw’amagambo, nzi ubugome bwa Jenoside, ndabizi kuko nabibayemo. Abakina n’ayo magambo bajye babireka.”
Iki gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru cyongeye kwibutsa uruhare rukomeye itangazamakuru rifite mu kubaka amahoro cyangwa kuyasenya.
Mu gihe cya Jenoside, hari ibitangazamakuru byabaye intwaro yo gukwirakwiza urwango n’amacakubiri, mu gihe hari n’abanyamakuru bagize ubutwari bwo kurwanya ayo macakubiri, bamwe bikabagiriramo ingaruka zikomeye zirimo no kwicwa.
Abasesenguzi b’ibijyanye n’itangazamakuru bavuga ko amagambo ya Minisitiri Bizimana akwiye gufatwa nk’impuruza ku bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru muri rusange, bibutsa ko kuvuga amateka bidakwiye guhinduka urwitwazo rwo gukwirakwiza inzangano.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwiyubaka no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, abayobozi n’abaturage basabwa gukoresha amagambo yubaka aho gusenya, bakirinda gusubira mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Ibi biganiro n’impaka ku mvugo n’ukuri ku mateka bikomeje kugaragaza ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rugihari, kandi ko rudasaba gusa amategeko n’inzego z’umutekano, ahubwo rusaba n’imyumvire ihamye n’ubushake bwa buri Munyarwanda bwo guharanira ukuri n’ubumwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

