U Burayi bwategujwe akaga gakomeye cyane bugiye guhura na ko.
Ibihugu by’i Burayi biri mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko hatangiye kugaragara ibimenyetso bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege, ikibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu no ku rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ibi byatangajwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yihanangirije ko mu gihe inzira ya Hormuz ikomeje gufungwa, ibintu bishobora gufata indi ntera ikomeye mu byumweru bike biri imbere.
Iyi nama igaragaza ko ibibazo byatangiye kwigaragaza, aho ubuke bw’amavuta y’indege bumaze gutuma ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bitangira kugabanya ingendo no kuzamura ibiciro by’amatike. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda igihombo gikabije gishobora guterwa n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’aya mavuta akenerwa cyane.
Inzira ya Hormuz, iri hagati ya Iran na Oman, ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli. Imibare igaragaza ko buri munsi inyuzwamo hagati ya miliyoni 16 na 21 z’utugunguru twa peteroli, bingana na 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isi hose. Ku Burayi, iyi nzira ifite akamaro kanini kuko hafi 50% by’amavuta y’indege akoresha aturuka muri ako gace.
Gufungwa kw’iyi nzira byatewe n’umwuka mubi wa politiki n’intambara yadutse hagati ya Iran ku ruhande rumwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku rundi. Iran yafashe icyemezo cyo kuyifunga nk’igikorwa cyo kwihimura ku bitero byagabwe ku bikorwa remezo byayo, ibintu byahise bigira ingaruka ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo hari icyizere cy’agahenge nyuma y’uko Amerika na Iran byemeranyije kugabanya ubushyamirane, haracyari impungenge ko inzira ya Hormuz ishobora kutihutira gufungurwa. Abasesenguzi bavuga ko n’iyo haba habonetse amasezerano, bishobora gufata igihe kugira ngo ibikorwa by’ubwikorezi bisubire ku murongo.
Umuyobozi Mukuru wa ACI mu Burayi, Olivier Jankovec, yandikiye Komisiyo y’u Burayi ishinzwe ingufu n’ubukerarugendo agaragaza ko ikibazo kiri gufata indi ntera. Yavuze ko ibura ry’amavuta y’indege rishobora gukoma mu nkokora imikorere y’ibibuga by’indege, bikagira ingaruka ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ubuzima rusange bw’abaturage.
Yakomeje agaragaza ko mu gihe inzira ya Hormuz itaba yafunguwe mu byumweru bitatu biri imbere, ibihugu by’i Burayi bishobora guhura n’ingaruka zikomeye kurushaho, zirimo ihagarara ry’ingendo zimwe na zimwe no kuzamuka gukabije kw’ibiciro.
Ibimenyetso by’izamuka ry’ibiciro byatangiye kugaragara, aho igiciro cya toni imwe y’amavuta y’indege (litiro 1.250) cyageze kuri 1.838$, kikaba ari ubwa mbere kigeze kuri uru rwego. Ibi bigeze kuri uru rwego bivuye kuri 831$ cyariho mbere y’uko iyi ntambara itangira, bigaragaza ubukana bw’iki kibazo.
Ibi bibazo bishobora kugira ingaruka zirenze urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere gusa, kuko ubukungu bw’u Burayi bushingira cyane ku bucuruzi mpuzamahanga n’ingendo z’indege. Ihungabana muri uru rwego rishobora gutuma ibikorwa byinshi bihagarara cyangwa bigakorwa ku giciro kiri hejuru cyane.
Mu gihe amahanga akomeje kureba uko ibintu bizagenda, ikibazo cya Hormuz kirimo kugaragaza uko isi ihuriye ku mutungo kamere n’uko amakimbirane ya politiki ashobora guhungabanya ubukungu bw’isi yose mu buryo bwihuse kandi bukomeye.
Abasesenguzi basaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo iyi nzira ifungurwe vuba, bitaba ibyo u Burayi n’isi muri rusange bikaba byahura n’ingaruka zikomeye kurushaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


