Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye imbabazi u Rwanda ku makosa akomeye cyane warukoreye.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye imbabazi u Rwanda ku makosa akomeye cyane warukoreye.

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye hirya no hino ku Isi, ariko nanone kigaragaza ko urugamba rwo kurengera ukuri ku mateka rukiri rurerure.

Mu gihugu cya Uganda, igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwa Ggolo cyitabiriwe n’abadipolomate, abayobozi n’abarokotse Jenoside, cyaje gukurikirwa n’impaka ku mvugo yakoreshejwe n’Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ambasaderi wungirije wa EU muri Uganda, Guillaume Chartrain, yifatanyije n’abitabiriye iki gikorwa, ashyira indabo ku rwibutso rwa Ggolo ruherereye mu karere ka Mpigi, ahashyinguye imibiri irenga 10,000 y’Abatutsi.

Abari muri ruriya rwibutso, benshi muri bo bakuwe mu mazi y’Ikiyaga cya Victoria, aho imibiri yabo yajugunywaga nyuma yo kunyuzwa mu mugezi wa Nyabarongo n’indi iwisukamo. Ni amateka ateye agahinda agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe.

Nubwo igikorwa ubwacyo cyari kigamije kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no kunamira abazize Jenoside, ubutumwa bwatangajwe n’iyi Ambasade ku mbuga nkoranyambaga bwateje impaka.

Mu mvugo ya mbere, bakoresheje amagambo atavugaga neza “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,” ahubwo bavuga muri rusange “Jenoside y’Abanyarwanda,” imvugo ipfobya ikanagoreka amateka y’u Rwanda.

Nyuma yo kubona uko byakiriwe n’abatandukanye, Ambasade ya EU yahise isohora ubutumwa bukosora, isaba imbabazi ku mugaragaro.

Yavuze ko imvugo yari yakoreshejwe mbere itari igambiriwe, ahubwo yatewe n’imbogamizi z’umubare w’inyuguti zemewe ku rubuga yakoresheje. Yasobanuye ko imvugo nyayo kandi igomba gukoreshwa ari “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,” inashimangira ko yiyemeje gukomeza kubahiriza ukuri kw’amateka no kubaha abazize Jenoside.

Yagize iti: “Mu kwibuka Jenoside y’Abanyarwanda, Ambasaderi wungirije wa EU, Guillaume Chartrain yifatanyije mu #kwibuka32 i Ggolo muri Uganda, aho yashyize indabo ku rwibutso akanumva ubuhamya bukomeye bw’abarokotse ndetse n’ubw’abakomeje gukora akazi gakomeye mu guharanira amahoro, ubwiyunge no komora ibikomere.”

Yunzemo iti: “Imvugo yakoreshejwe mbere ntiyari igambiriwe, ahubwo yatewe n’imbogamizi z’umubare w’inyuguti zemewe kuri uru rubuga. Turasaba imbabazi kuri uku kwibeshya, kandi dukomeje kwiyemeza gukoresha imvugo z’ukuri, zubahiriza amateka kandi zubaha abazize Jenoside.”

Iki kibazo cyongeye kugaragaza uko amagambo akoreshwa mu kuvuga amateka ya Jenoside akomeye kandi agomba kwitonderwa cyane. Ku barokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange, gukoresha imvugo ituzuye cyangwa igoretse ni igikorwa kibabaza, kuko bishobora kuyobya ukuri no guha icyuho abapfobya Jenoside.

Abasesenguzi bagaragaza ko nubwo gusaba imbabazi ari intambwe ikwiye, bidahagije mu gihe hakiri ikibazo cy’imyumvire cyangwa ubujiji ku mateka ya Jenoside mu bice bimwe by’Isi. Basaba ko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byakongera imbaraga mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo birinde amakosa nk’aya ashobora kongera kubaho.

Ku rwibutso rwa Ggolo, ahabereye iki gikorwa, amateka ahivugirwa ubwayo arusha amagambo uburemere. Imibiri irenga 10,000 ihashyinguye ni gihamya y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, ndetse n’uburyo Jenoside yarenze imipaka y’u Rwanda, ikagera no mu bihugu by’abaturanyi. Ni naho hibutswa ko ukuri ku mateka atari ayo kuganirwaho gusa, ahubwo ari ayo kurindwa no gusigasirwa.

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka bikomeje, ubutumwa bugenda butangwa bugomba kuba bushingiye ku kuri kudasubirwaho. Icyumweru cyo kwibuka ntigikorwa gusa nk’umuhango, ahubwo ni umwanya wo kongera kwibutsa Isi yose ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka yihariye, afite ibisobanuro n’ukuri bidakwiye kugorekwa na rimwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui