Urusaku rw’amasasu rwongeye kwangiza ituze mu mujyi wa Uvira mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 28.
Mu gace ka Mulongwe, kerekeza i Kasenga, abaturage bakanguwe n’amasasu yumvikanye mu buryo butunguranye, ibintu byongeye gushimangira ko ikibazo cy’umutekano muri uyu mujyi gikomeje gufata indi ntera.
Nubwo kugeza ubu icyateye uku kurasana kitaramenyekana, abaturage bavuga ko atari ubwa mbere bibaye, ahubwo ko bimaze kuba ibisanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umujyi wa Uvira, uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri ubu ucunzwe n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR.
Icyakora, n’ubwo izi ngabo zose zihari, umutekano ukomeje kurangwa n’ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi, ubujura n’ibitero byitwaje intwaro, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Abaturage bavuga ko kuba hari imitwe myinshi ikorera mu gace kamwe, buri umwe ufite inyungu ze, bishobora kuba biri mu bituma ibikorwa by’umutekano bidindira.
Ibibazo by’umutekano byatangiye gufata indi ntera nyuma y’itariki ya 17 Mutarama 2026, ubwo ihuriro rya AFC/M23 ryavaga muri uyu mujyi. Icyo gihe, benshi mu baturage bari bafite icyizere ko ubuyobozi bwa Leta n’ingabo zifatanyije na bwo bizahita bisubiza ibintu ku murongo.
Ariko amezi yakurikiyeho yagaragaje isura itandukanye n’iyo bari biteze, aho raporo zitandukanye n’ubuhamya bw’abaturage byemeza ko ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byiyongereye aho kugabanuka.
Mu bice byinshi by’umujyi, abaturage bavuga ko ijoro ryabaye igihe cy’akaga. Hari abavuga ko abantu bicwa mu buryo butunguranye, abandi bagaterwa n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, mu gihe ubutabazi butinda kugera aho bukenewe.
Uyu mwuka w’ubwoba watumye bamwe batangira kwibaza ku bushobozi bw’inzego z’umutekano ziriho ubu, ndetse bamwe bagaragaza kutazigirira icyizere.
Ikigaragara ni uko hari igice cy’abaturage cyatangiye kugaragaza ko cyifuza ko AFC/M23 yagaruka. Nubwo ari ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Leta, bamwe bavuga ko mu bice igenzura haba hari umutekano ugereranyije ugereranyije n’aho itari. Ibi babishingira ku byo bavuga ko babonye mu mijyi nka Goma, Bukavu na Minembwe, aho bavuga ko ubuzima bwa buri munsi bushobora gukomeza nta bwoba bukabije.
Ibi bitekerezo by’abaturage bigaragaza uburemere bw’ikibazo cya politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho abaturage basigaye bashyira imbere icyabaha amahoro n’umutekano, aho kwita ku ruhande ruri ku butegetsi cyangwa rururwanya.
Ku rundi ruhande, gukomeza kuboneka kwa FDLR muri aka karere bikomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’amateka yayo ndetse n’uruhare ishinjwa kugira mu guteza umutekano muke. Abasesenguzi bavuga ko kuba iri huriro riri kumwe n’izindi ngabo bifite inyungu zitandukanye bishobora gukomeza guteza urujijo mu mikorere, bityo bigakoma mu nkokora ingamba zo kugarura umutekano urambye.
Ubuyobozi bwa Leta bukomeje kuvuga ko buri gukora ibishoboka byose ngo umutekano ugaruke, ariko abaturage bagasaba ko hashyirwaho ingamba zifatika kandi zihamye. Muri zo harimo gushaka ibisubizo bya politiki byahagarika burundu imirwano imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Uko iminsi ishira indi igataha, Uvira ikomeje kuba mu mwuka w’ubwoba n’ihungabana. Kurasa kwumvikanye muri Mulongwe ni ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’umutekano kigikomeye, kandi ko hakenewe ibisubizo byihuse kandi birambye.
Mu gihe nta gihindutse, abaturage bakomeje kwibaza niba ejo hazaza hazazana amahoro bifuza, cyangwa niba bazakomeza kubaho mu mwijima w’amasasu n’ubwoba budashira.

