Inkubiri y’amakuru y’ibinyoma ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bamwe mu banyamakuru bashinjwa gukoresha itangazamakuru nk’intwaro ya politiki aho kuba urubuga rw’ukuri n’ubunyamwuga.
Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’aho umunyamakuru Daniel Michombero akoze amakosa akomeye mu gutangaza amakuru ajyanye n’ihuriro rya AFC/M23, bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Michombero, wamamaye mu mujyi wa Goma nk’umwe mu banyamakuru bakunze gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa, amaze iminsi agarukwaho cyane kubera uburyo atangaza amakuru akemangwa.
Aheruka kwibasirwa cyane nyuma yo kwita umuhanzi w’Umunyarwanda Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23, ibintu byahise bigaragaza ukwivanga kw’amakuru no kubura ubushishozi mu kazi k’itangazamakuru.
Ibi byabaye nyuma y’uko uyu munyamakuru atangaje ko afite amashusho agaragaza umwe mu bayobozi ba AFC/M23 ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe bya Rubaya, Jean-Luc Mashagiro, ari mu bikorwa by’ubusambanyi.
Gusa ifoto yashyize ahagaragara nk’ikimenyetso yaje kugaragara ko atari iya Mashagiro, ahubwo ari ifoto izwi cyane y’umuhanzi Yampano ari kumwe n’umugore we, yigeze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2025.
Iyo foto, yateje impaka zikomeye icyo gihe, yanagejeje bamwe mu bayisakaje mu nkiko. Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu bazira kuyikwirakwiza, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwite n’icyubahiro cy’abantu.
Icyakoze, kongera kugarurwa kw’iyo foto mu makuru ya politiki byagaragaje uburyo amakuru ashobora gukoreshwa nabi agamije kuyobya rubanda.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Michombero bagaragaje ko atari ubwa mbere ashinjwa gukwirakwiza amakuru adafite gihamya agamije guharabika AFC/M23, bavuga ko ibikorwa bye byerekana kubura ubunyamwuga no kwiyegurira icengezamatwara.
Ku rubuga rwa X, benshi mu bamukurikira bamwamaganye bikomeye, bamushinja kutita ku kuri no gukoresha amafoto n’amashusho mu buryo bwo kuyobya abantu.
Bamwe mu basesenguzi b’itangazamakuru bavuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko hari ikibazo gikomeye cy’ubunyamwuga mu itangazamakuru ryo mu bice byugarijwe n’intambara n’amakimbirane ya politiki.
Abasesenguzi bakomeza bavuga ko itangazamakuru rifite inshingano zo gutanga amakuru yizewe kandi ashingiye ku bimenyetso, cyane cyane mu bihe by’intambara aho amakuru ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibanire y’abantu.
Iyo rikoreshwa nk’igikoresho cyo guharabika cyangwa gukwirakwiza ibinyoma, rishobora guteza urujijo no kongera amakimbirane aho kuyagabanya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



