Amerika igiye guhindura uburyo bwo kwinjiza Abasirikare: Urubyiruko ntiruzongera kwiyandikishiriza kujya mu ngabo rubyikoreye

Impinduka nshya ziri gutegurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora guhindura amateka y’uburyo igihugu cyinjizaga urubyiruko mu gisirikare, aho kwiyandikisha ku bushake bishobora gusimburwa n’ikoranabuhanga rizajya ribikora mu buryo bwikora.

Uyu mushinga mushya witezweho gutangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze Ukuboza 2026, ugamije ko umunyamerika wujuje ibisabwa hagati y’imyaka 18 na 25 atazongera gusabwa kujya kwiyandikisha ku bushake nk’uko byari bisanzwe. Ahubwo amakuru ye azajya yandikwa mu buryo bwikora, akazajya abarirwa mu bashobora guhamagarwa igihe igihugu kibakeneye.

Ni impinduka zigaragaza icyerekezo gishya mu micungire y’ingabo, aho ikoranabuhanga rigiye kugira uruhare rukomeye mu kugabanya imirimo yakorwaga n’abantu ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwiyandikisha.

Ubusanzwe, amategeko ya Amerika yasabaga buri muntu wujuje imyaka 18 kwiyandikisha mu kigo kizwi nka Selective Service System (SSS) mu gihe kitarenze iminsi 30. Kutabikora byafatwaga nk’icyaha gishobora gutuma uwabirenzeho afungwa kugeza ku myaka itanu, ndetse bikamubuza amahirwe atandukanye arimo gufashwa mu kwishyurirwa amashuri cyangwa kubona akazi ka Leta.

Nubwo ayo mategeko akiriho, imibare yo mu 2024 yagaragaje ko abagera kuri 81% gusa ari bo bubahirizaga izi nshingano, bigaragaza icyuho gikomeye mu buryo bwo gukusanya amakuru y’abashobora kwifashishwa mu gihe cy’amage.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ikigo cya SSS cyashyikirije uyu mushinga urwego ngenzuramikorere rwa Amerika ku wa 30 Werurwe 2026, kigamije ko amakuru y’urubyiruko azajya aboneka mu buryo bwikoranabuhanga hifashishijwe ububiko bw’amakuru ya Leta.

Iyi gahunda nshya iri kuvugwaho byinshi, aho bamwe bayibonamo uburyo bworohereza Leta gutegura ejo hazaza h’umutekano w’igihugu, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwite bw’umuntu n’uburyo amakuru ye ashobora gukoreshwa.

Hari kandi abagerageza guhuza izi mpinduka n’ibibazo by’umutekano mpuzamahanga Amerika ishobora guhura nabyo, cyane cyane mu bijyanye n’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati yayo n’ibihugu nka Iran. Gusa ubuyobozi bwa Amerika bwahakanye ko uyu mushinga hari aho uhurira n’intambara runaka iri hafi kuba.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Karoline Leavitt, yasobanuye ko iyi gahunda atari igisubizo cy’igihe gito ahubwo ari umushinga w’igihe kirekire ugamije kunoza uburyo bwo kurinda igihugu.

Yagize ati: “Ntabwo ari iby’ubu. Perezida ahora ashaka uburyo butandukanye bwo kurinda abaturage ba Amerika no kurinda ingabo zacu. Nta kintu cy’ingenzi kiruta ibyo.”

Amateka agaragaza ko Amerika yakoresheje uburyo bwo guhamagara abaturage kujya mu gisirikare ku gahato (draft) inshuro nke cyane, aho byabaye inshuro esheshatu gusa. Iheruka ni mu gihe cy’Intambara ya Vietnam, aho abarenga miliyoni 1.8 binjijwe mu ngabo ku gahato.

Impinduka ziri gutegurwa uyu munsi zishobora kuba intangiriro y’igihe gishya, aho gukoresha ikoranabuhanga mu by’umutekano bishobora guhindura imyumvire n’imikorere y’ibihugu bikomeye ku isi.

Ku rundi ruhande, izo mpinduka zishobora no gukomeza kuzamura impaka ku burenganzira bwite bw’umuntu n’ubwisanzure bwe mu gufata ibyemezo bireba ubuzima bwe.

Mu gihe icyemezo cya nyuma kitarafatwa, isi ihanze amaso Amerika kugira ngo irebe niba koko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa, n’ingaruka izagira ku rubyiruko rwayo ndetse n’uko izahindura uburyo ibihugu bitegura umutekano wabyo mu bihe bizaza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui