Imyaka irenga mirongo 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, ibintu bikomeje kuba igikomere gikomeye ku bayirokotse n’imiryango yabo.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi buravuga ko hari impungenge zikomeye zishingiye ku kuba abaturage batanga amakuru ku hantu hashobora kuba hari imibiri y’abishwe bagenda bagabanuka, bigatuma urugendo rwo gushaka no gushyingura abo bantu rukomeza kugenda gahoro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, agaragaza ko nubwo ibikorwa byo gushakisha imibiri bikorwa buri gihe, bidategereje gusa iminsi 100 yo kwibuka Jenoside, uruhare rw’abaturage ari rwo rufatiye runini iyi gahunda, ariko rukaba ruri kugenda rugabanuka. Ibi ngo bituma hari imibiri myinshi igikomeje kutamenyekana aho yajugunywe, mu gihe abayifiteho amakuru batayatanga.
Yasobanuye ko mu by’ukuri abaturage ari bo bafite amakuru y’ingenzi, cyane cyane abatuye mu cyaro aho ibikorwa by’ubwicanyi byabereye hafi yabo. Aho ni ho hibandwa mu biganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bigamije kongera kubakangurira gutanga amakuru, kugira ngo hubakwe ubumwe busesuye kandi bushingiye ku kuri.
Ubutumwa butangwa n’ubuyobozi burasobanutse: gutanga amakuru si ugushinja, ahubwo ni intambwe ikomeye yo gufasha abarokotse kubona amahoro yo ku mutima no gushyingura ababo mu cyubahiro.
Hari n’uburyo bwashyizweho bwo kwakira ayo makuru mu ibanga, harimo no kuyatanga mu nyandiko itazwi nyirayo, mu rwego rwo gukuraho impungenge z’abatinya kuvuga.
Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside, ikibazo cyo kutamenya irengero ry’ababo gikomeza kubabera umutwaro uremereye. Kantama Dorothee, umwe mu barokokeye mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko amaze imyaka irenga 30 ategereje kumenya aho se yajugunywe. Kuri we, kubona umubiri we byaba intambwe ikomeye yo gusubirana amahoro y’umutima.
Yagize ati: “Iyo ntekereje, numva icyampa kumenya aho umubiri wa papa wanjye uri. Nagiye numva abantu bavuga aho yavaga n’aho yerekezaga, bigatuma numva hari abazi aho yajugunywe ariko batabivuga.”
Ibi byiyongeraho inkuru za Kambayire Domina, na we utarigeze amenya aho umugabo we yaguye. Avuga ko hari amakuru yigeze kumugeraho mbere y’uko hatangira Inkiko Gacaca, ariko aza guhagarara abantu bagize ubwoba bwo kuzabazwa uruhare rwabo mu byaha bya Jenoside.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo habayeho inzira z’ubutabera n’ubwiyunge zirimo Inkiko Gacaca, hakiri icyuho mu gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside, cyane cyane bitewe n’ubwoba, ipfunwe cyangwa gushaka guhisha ukuri.
Impuguke mu by’imitekerereze ya muntu, Dr. Uwihoreye Chaste, igaragaza ko kutabona umubiri w’uwawe ngo umushyingure mu cyubahiro bishobora guteza ihungabana rikomeye.
Asobanura ko umuntu ashobora guhora mu rungabangabo, yibaza niba uwe yarapfuye cyangwa yarahunze, bikamubuza gutuza mu mutwe ndetse bikaba byanamukururira izindi ndwara zishingiye ku ihungabana.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

