AFC/M23 yamenyesheje umuhuza mu biganiro by’amahoro ibyakozwe na RDC mu gihe yari iri munzira yerekeza mu Busuwisi

AFC/M23 yamenyesheje umuhuza wa mu biganiro by’amahoro, Qatar(Doha) n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga ibyakozwe na Guverinoma ya RDC mu gihe itsinda ryayo ryari mu nzira ryo kujya muri Busuwisi kugira ngo ryitabire ibiganiro bishya byo gushaka amahoro.

Ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gutera impungenge, mu gihe hari icyizere cyari kimaze kuboneka ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rivuga ko ibikorwa by’ingabo za Leta ya Kinshasa biri kudobya inzira y’ibiganiro, rikagaragaza ko abaturage ari bo bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara.

Amakuru yatangajwe n’iri huriro agaragaza ko kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 8 Mata 2026, uduce twa Nyabyondo, Gahira n’ibice bihana imbibi nabyo byo muri teritwari ya Masisi byibasiwe n’ibisasu bikomeye.

Byavuzwe ko ibyo bitero byakozwe hifashishijwe imbunda ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote (drones), ibintu byateje ubwoba bukabije mu baturage ndetse bikangiza imitungo yabo.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa byabaye mu gihe intumwa zayo zari mu nzira zijya mu Busuwisi mu rwego rwo gukomeza ibiganiro by’amahoro, ibintu ifata nko kutubahiriza ubushake bwo gushaka amahoro ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Iri huriro rikomeza rishimangira ko ibikorwa nk’ibi bituma icyizere cyari kimaze kubakwa mu nzira y’ibiganiro kigabanuka cyane.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko ibitero byagabwe mu gace ka Nyabiondo byangije byinshi birimo inzu z’abaturage, anavuga ko kuba ibi bikorwa bibaye mbere gato y’uko ibiganiro bya Doha bitangira, ari ikimenyetso cy’uko Leta ya RDC itaragira ubushake buhamye bwo gushyigikira inzira y’amahoro.

Ibi birego bijyana n’ibindi byatanzwe ku wa 7 Mata 2026, aho AFC/M23 yashinje ingabo za Leta ya RDC gufatanya n’iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro mu bitero byagabwe mu duce twa Kalehe, Minembwe na Masisi. Ibyo bitero ngo byateje impfu z’abaturage, abandi bagahunga, ndetse n’imitungo myinshi irangirika.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko Leta ya Kinshasa ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge, harimo no kudashyira mu bikorwa ingingo zimwe na zimwe zirebana no kurekura imfungwa.

Ibi bikaba bibaye mu gihe iri huriro rivuga ko ryigeze kurekura abasirikare ba Leta barenga 5000 ryafashe mu mirwano yabereye i Goma mu ntangiriro za 2025, nk’intambwe yo kubaka icyizere hagati y’impande zombi.

Si ibyo gusa, kuko AFC/M23 inibutsa ko yemeye ko abasirikare n’abapolisi 1,359 bari barahungiye mu bigo bya MONUSCO basubizwa i Kinshasa, igikorwa cyari kigamije koroshya inzira y’ibiganiro no kugabanya ubushyamirane.

Nubwo ibi byose biri kuvugwa, ukuri ni uko umutekano mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba muke. Mu turere twa Masisi, Rutshuru na Kalehe, imirwano ya hato na hato ikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo, ubuzima bukarushaho kugorana, ndetse n’imiryango mpuzamahanga igakomeza kugaragaza impungenge ku bwiyongere bw’abimukira n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.

Amateka y’iyi ntambara agaragaza ko ikibazo kimaze imyaka myinshi, gifite inkomoko mu bibazo by’umutekano, amoko, umutungo kamere n’uruhare rw’ibihugu byo mu karere. Nubwo habayeho inzira zitandukanye z’ibiganiro zirimo iza Luanda na Nairobi, amahoro arambye ntiyigeze agerwaho.

Ibiganiro bya Doha byari bitegerejweho kongera kubyutsa icyizere, ariko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuboneka bituma abasesenguzi bibaza niba koko impande zombi ziteguye gushyira imbere inzira y’amahoro aho gukomeza guhangana.

Kugeza ubu, biracyagaragara ko intera iri hagati y’ibivugwa n’ibikorwa ari nini. Mu gihe buri ruhande ruvuga ko rushyigikiye ibiganiro, ibikorwa biri ku butaka byo bikomeje gutuma icyizere kigabanuka. Niba nta gihindutse mu buryo bwo kubahiriza amasezerano no guhagarika imirwano, amahoro ategerejwe i Doha ashobora gukomeza kuba inzozi ku baturage bamaze igihe kirekire babayeho mu bwoba n’ubuhunzi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui