Imirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abambari ba yo yongeye gukaza umurego yagize ingaruka ku buzima bwa benshi

Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihuriro rya AFC/M23 rikomeje guhangana n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, mu gihe ibiganiro by’amahoro byitezwe kongera gusubukurwa hagati y’impande zombi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Mata 2026, amakuru aturuka mu baturage no muri sosiyete sivile yo mu bice byibasiwe n’imirwano, yemeza ko intambara ikomeye yabereye mu duce twa Mutale na Kamole, two muri Gurupoma ya Ziralo, Sheferi ya Buhavu, Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aha ni hamwe mu hantu hamaze iminsi havugwa urugamba rukomeye ruri guhindura ubuzima bw’abaturage.

Iyo mirwano ntiyagarukiye aho gusa, kuko no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gace ka Bindobondobo muri Gurupoma ya Ufamandu, Teritwari ya Masisi, ho humvikanye amasasu n’imbunda ziremereye, ibintu byerekana ko urugamba rwakwirakwiye mu bice bitandukanye.

Ibi bikorwa bya gisirikare bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa buri mu myiteguro yo gusubira ku meza y’ibiganiro n’ihuriro rya AFC/M23, ibintu benshi babona nk’ibivuguruzanya hagati y’intambara iri ku rugamba n’imbaraga za dipolomasi ziri gushakishwa.

Abaturage b’abasivili nibo bakomeje kwibasirwa kurusha abandi. Amakuru atangwa n’abahatuye agaragaza ko abantu benshi, barimo abagore batwite, abana bato, ndetse n’abafite ubumuga, bakomeje guhunga ingo zabo berekeza mu bice bifite umutekano mucye nka Lulambo na Biriko muri Teritwari ya Walikale. Ubuhunzi bukomeje kwiyongera, bikaba byongera ubukene n’inzara mu miryango myinshi.

Icyateye impungenge kurushaho ni ibitero byifashisha indege zitagira abapilote (drones), byatangiye gukoreshwa cyane muri iyi mirwano.

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, ahagana saa kumi za nimugoroba, indege ya gisirikare y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa yarashe mu gace gatuwe cyane ka Nyabiondo muri Masisi. Icyo gitero cyangije ibintu byinshi birimo inzu z’abaturage n’ibindi bikorwaremezo, bituma ubuzima bw’abahatuye burushaho guhungabana.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drones mu bice bituwe cyane rishobora kongera ubukana bw’ingaruka ku baturage, cyane cyane ko akenshi ibikorwa nk’ibi bitandukanya gake hagati y’ibyago byibasira abasirikare n’abasivili.

Mu gihe imirwano ikomeje, haracyari impungenge ku hazaza h’ibiganiro by’amahoro. Nubwo impande zombi zigaragaza ubushake bwo kuganira, ibikorwa byo ku rugamba bishobora gukomeza kuzambya inzira y’amahoro.

Iyi ntambara imaze igihe kinini mu burasirazuba bwa Congo ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere, ubukungu n’imibereho y’abaturage, aho benshi basigaye badafite aho baba, ibibatunga cyangwa uburenganzira bwo kubaho mu mutekano.

Uko iminsi igenda ishira, ni nako ikibazo gikomeza gufata indi ntera, kigashyira igitutu ku bayobozi b’akarere n’umuryango mpuzamahanga ngo bagire uruhare rugaragara mu gushaka igisubizo kirambye cyahagarika amaraso ari kumeneka muri Kivu zombi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui