Ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Mata 2026 ryasize benshi mu batuye Umujyi wa Kigali batunguwe n’inkuru y’urupfu rw’umusore wari wasuye umuhanzi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G the General, witabye Imana mu buryo butunguranye nyuma y’igihe gito ageze mu rugo rwe.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, aho Neg G asanzwe atuye. Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho byabereye avuga ko uyu mugabo w’imyaka 30 na we wari umuhanzi, yari avuye i Rugende mu Karere ka Gasabo aje gusura mugenzi we.
Bivugwa ko yahageze mu masaha y’ijoro, ari nabwo byatangiye guhindura isura mu buryo butunguranye. Akigera mu rugo rwa Neg G, yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuremba birimo kubabara umutwe n’inda, ibintu byahise biteza impungenge ku bari bahari.
Mu gihe cyihuse, Neg G yahise afata ingamba zo gushaka ubutabazi bw’ibanze, aho yahamagaye imbangukiragutabara kugira ngo uyu mushyitsi ahabwe ubufasha bwihuse. Icyakora, nubwo habayeho kwihutisha ubutabazi, abaganga bageze aho byabereye basanga uwo mugabo yamaze kwitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje iby’aya makuru, asobanura ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rutunguranye. Yagaragaje ko kugeza ubu nta muntu urafatwa ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.
Yagize ati: “Yari aje gusura mugenzi we, ageze aho atangira kugaragaza ibimenyetso byo kuremba. Uwari wamwakiriye yahise ashaka ubutabazi, ariko birangira yitabye Imana mbere y’uko abaganga bagera aho.”
Nyuma y’uru rupfu, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru, aho uri gukorerwa isuzuma rizagaragaza neza icyamwishe. Ibisubizo by’iryo suzuma ni byo bitegerejweho gusobanura niba uru rupfu rwaratewe n’indwara itunguranye cyangwa niba hari izindi mpamvu zishobora kuba zarabigizemo uruhare.
Abaturanyi ndetse n’abakunzi b’umuziki bagaragaje ko batunguwe cyane n’aya makuru, cyane ko byabaye mu buryo bwihuse kandi mu gihe gito cyane ugereranyije n’igihe uwo mushyitsi yari amaze ageze aho..
Mu gihe iperereza rigikomeje, haracyategerezwa kumenyekana impamvu nyayo yateye uru rupfu, mu rwego rwo gukuraho urujijo no guha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibisobanuro byuzuye kuri iyi nkuru yababaje benshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

