Umuhanzikazi yazamuye impaka ndende nyuma yuko y’amashusho yafatiye muri Kiliziya yambaye uko yavutse.

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane yazamuye impaka ndende nyuma yuko y’amashusho yafatiye muri Kiliziya yambaye uko yavutse. Kiliziya yahise isaba ko uyu muhanzikazi akurikiranwa n’amategeko

Inkuru y’umuraperi wo muri Repubulika ya Dominikani Tokischa yongeye kubyutsa impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu bakristu, nyuma y’aho agaragariye mu mafoto n’amashusho yafatiwe mu rusengero afite imyambarire itavugwaho rumwe n’abemera.

Aya mafoto yafatiwe mu rusengero rwa Basilica of Santa María del Coro ruherereye mu mujyi wa San Sebastián. Ni mu gihe uyu muraperi yakoraga amashusho y’indirimbo ye nshya yise “(No) Margine – Part 1 – Bisous Bisous”, yasohotse ku wa 25 Werurwe, igahita ikurura ibitekerezo byinshi.

Mu mafoto yakwirakwijwe cyane, Tokischa agaragara yambaye imyambaro yoroheje cyane, ari mu mwanya wo gusenga imbere y’ibishushanyo by’idini, ibintu byafashwe n’abenshi nko gutesha agaciro ahantu hera.

Hari n’andi mafoto agaragaza imiterere ishobora kuba ifitanye isano n’inkuru ya Mutagatifu Sébastien, byafashwe nk’igikorwa cyateguwe kigamije gutungura ariko kigahungabanya abakirisitu.

Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Diocese of San Sebastián bwahise butangaza ko butishimiye na gato uko uru rusengero rwakoreshejwe. Mu itangazo ryabo, bavuze ko bibabaje kuba ahantu hafatwa nk’ahatagatifu hakoreshwa mu gukora ibikorwa bidahuje n’icyubahiro gikwiye kuhagirira.

Bagize bati: “Birababaje kubona ahantu hera hakoreshwa mu buryo butesha agaciro imyemerere y’abakirisitu.”

Banongeyeho ko barimo gusuzuma niba hakwiyambazwa amategeko kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Amakuru atangwa n’iyo diyosezi agaragaza ko kompanyi yakoze ayo mashusho yitwa Visore yari yabanje gusaba uburenganzira ivuga ko igiye gukora igikorwa cyoroheje kandi cyubahiriza ahantu. Icyakora, ngo nyuma byaje kugaragara ko ibyo basezeranyije bitubahirijwe, ndetse bakekwaho gushaka uburenganzira mu yindi nzira batagaragaje ko bari baranze.

Ku ruhande rwa Tokischa, yahisemo gusubiza abamunenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko imyemerere ye idashingiye ku madini ahubwo ishingiye ku Mana ubwayo.

Yagize ati: “Mfitanye isano n’Imana, si n’idini. Imana iranyakira uko ndi, ntiyancira urubanza.”

Uyu muraperi si ubwa mbere avuzweho ibikorwa nk’ibi. Mu 2021 na bwo yigeze kunengwa nyuma yo gufata amafoto asa n’ateye impaka mu rusengero rwa Virgen de Altagracia mu gihugu cye.

Nubwo atavugwaho rumwe, Tokischa akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika, cyane cyane nyuma yo gukorana n’ibyamamare nka J Balvin na Rosalía.

Ubuzima bwe bwite na bwo bwagiye buvugwaho byinshi, aho yigeze kuvuga ibihe bikomeye yanyuzemo akiri muto, birimo kwinjizwa mu bikorwa byo kwigurisha ku gahato, ibintu avuga ko byamusigiye ibikomere ariko nyuma akaza kwisubiraho akiyegurira muzika.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui