Amakuru arushaho gusobanuka ku cyemezo cyafashwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kudahita yakira abasirikare bayo barenga 5000 bafashwe mpiri n’ihuriro AFC/M23, mu gihe byari byitezwe ko bagombaga gutaha banyuze ku bufasha bwa Komite mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix Rouge (ICRC).
Aba basirikare bari mu bihumbi byinshi bafatiwe cyane cyane mu mirwano ikomeye yabereye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo mu mpera za Mutarama 2025, aho AFC/M23 yigaruriye ibice byinshi by’ingenzi.
Bamwe muri bo bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, aho iri huriro ryavuze ko ribafashe neza nk’imfungwa z’intambara.
Ku wa 8 Werurwe 2026, AFC/M23 yatangaje icyemezo cyo kurekura abasirikare 5000, igaragaza ko ari intambwe igamije gutanga icyizere mu biganiro by’amahoro n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Byari biteganyijwe ko ICRC izabafata ikabageza i Kinshasa, ariko byageze mu kwezi kwa Mata 2026, Leta ya RDC itaragaragaza ubushake bwo kubakira.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko impamvu nyamukuru iri inyuma y’iki cyemezo ari ubwoba bukomeye buri mu buyobozi bwa Kinshasa, aho bakeka ko aba basirikare bashobora kuba barahindutse cyangwa bakaba bafite imyumvire itandukanye n’iya Leta.
Umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi yagaragaje impungenge, yibaza impamvu AFC/M23 ihatiriza irekurwa ry’abo basirikare, ndetse anakeka ko hashobora kuba hari indi nyungu yihishe inyuma y’icyo gikorwa.
Icyakora, hari indi mpamvu ifatwa nk’ishingiro rikomeye: kwemera kwakira aba basirikare byaba ari ukwemera ku mugaragaro ko igisirikare cya RDC cyatsinzwe bikomeye muri uru rugamba.
Abasesenguzi bavuga ko kuba abasirikare benshi bafatiwe rimwe ari ikimenyetso cy’igihombo gikomeye ku ngabo za Leta, bityo ubutegetsi bukaba bushobora kuba bushaka kugabanya ingaruka z’iyo shusho ku rwego rwa politiki n’imyumvire y’abaturage.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy’amasezerano yo guhanahana imfungwa. Nubwo AFC/M23 igaragaza ubushake bwo kurekura aba basirikare binyuze muri gahunda zifashwa na ICRC ndetse n’ibiganiro bya Doha, Leta ya RDC yo irashinjwa kudashyira mu bikorwa igice cyayo cyo kurekura imfungwa zirenga 700 zifitanye isano n’iri huriro. Ibi byatumye haba kutizerana gukomeye hagati y’impande zombi.
Hari kandi impungenge zishingiye ku mutekano w’imbere mu gisirikare. Kinshasa ishinja AFC/M23 ko yakira bamwe mu bahoze ari abasirikare bayo ikabinjiza mu mutwe wayo wa gisirikare, bityo ikaba itinya ko n’aba bagiye kurekurwa bashobora kuba barinjijwemo ibitekerezo bishya cyangwa bakaba bashobora kuzateza umutekano muke mu ngabo za Leta.
Byongeye, amategeko akakaye yashyizweho n’ubutegetsi bwa RDC ku basirikare bahunga urugamba cyangwa bemera gufatwa mpiri na yo ari mu byongera ikibazo.
Mu bihe bitandukanye, abasirikare bagaragayeho ibikorwa byo guhunga cyangwa gushyira intwaro hasi bakatiwe igihano cy’urupfu. Ibi bituma kwakira aba 5000 byashyira Leta mu gihirahiro: kubahana bishobora guteza umwuka mubi, kubababarira na byo bikagaragaza intege nke.
Ibi byose bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, isaba ko yakira aba basirikare nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kugana ku mahoro.
Mu bihe byashize, hari abasirikare 1359 n’abapolisi bahungiye mu bigo bya MONUSCO hafi ya Goma, baje koherezwa i Kinshasa nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose, bikozwe ku bufasha bwa ICRC.
Gusa kuri iyi nshuro, ibintu bisa n’ibyafashe indi ntera, aho icyemezo cya Kinshasa kigaragaza ko ikibazo atari ugutaha kw’aba basirikare gusa, ahubwo kiri mu mibereho ya politiki, umutekano w’igihugu, ndetse n’uburyo ubutegetsi bushaka kwirinda igisa n’icyo gutsindwa ku rwego mpuzamahanga.
Icyizere cy’amahoro hagati y’impande zombi gikomeje kugendera ku cyizere gike, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje gusaba ko haboneka igisubizo kirambye cyagarura ituze n’umutekano mu karere kamaze igihe kinini karazahajwe n’intambara.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

