Isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ryagaragaje impinduka zikomeye nyuma y’itangazo ritunguranye rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryemezaga ko igihugu cye cyemeranyije na Iran agahenge k’igihe gito mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bwari bwafashe indi ntera.
Mu masaha make nyuma y’iri tangazo, ibiciro bya peteroli byahise bigabanuka ku rwego rutari rwitezwe. Peteroli yo mu bwoko bwa Brent crude oil yagabanyutseho 13,3% igera ku madolari 94,76 ku kagunguru, mu gihe peteroli icuruzwa ku isoko rya Amerika nayo yagabanyutseho hafi 15,2% igera kuri 95,79$.
Ibi byahise bihindura icyerekezo cy’isoko ryari rimaze iminsi rihangayikishijwe n’intambara ishobora guhungabanya itangwa ry’ingufu ku Isi.
Impamvu nyamukuru y’iri gabanuka ni icyemezo cyo kongera gufungura inzira y’Umuhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku Isi inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nzira yari imaze iminsi ibangamiwe n’umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran, ibintu byari byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku buryo bukabije.
Amakuru agaragaza ko mbere y’aka gahenge, Trump yari yafashe umurongo ukakaye aho yaburiye Iran ko igomba gufungura iyi nzira bitarenze ku wa 8 Mata 2026, bitaba ibyo igaterwa mu buryo bukomeye. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, yari yavuze amagambo akomeye agaragaza ko ashobora guteza igitero gikomeye kuri Iran.
Icyakora, ibintu byaje guhinduka mu buryo butunguranye nyuma y’ibiganiro byabaye bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwa Pakistan. Ibi byatumye hafatwa umwanzuro wo gutanga agahenge k’igihe cy’ibyumweru bibiri, hagamijwe guha umwanya ibiganiro bya dipolomasi.
Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, yemeje ko igihugu cye cyiteguye korohereza ubwato butwara peteroli kunyura muri Hormuz, ariko ashimangira ko bugomba gukorana neza n’ingabo z’iki gihugu kugira ngo umutekano ube wizewe.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko igabanuka ry’ibiciro rya vuba rifite ishingiro mu cyizere cy’isoko ko umutekano ushobora kugaruka muri aka gace k’ingenzi ku bucuruzi bw’ingufu. Icyakora, banagaragaza ko ari igabanuka rishobora kuba iry’igihe gito bitewe n’uko ibintu bishobora kongera guhinduka mu gihe ibiganiro byananirana.
Ku bihugu byinshi bikoresha peteroli, iri gabanuka ni inkuru nziza kuko rishobora kugabanya igitutu ku biciro by’imbere mu gihugu. Nko mu Rwanda, aho ibiciro bya lisansi na mazutu biherutse kurenga 2000 Frw ku litiro, iri manuka rishobora gutanga icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere ibiciro byagabanuka cyangwa nibura bikaguma ku rwego rudakabije.
Gusa abasesenguzi bagaragaza ko hari impamvu zituma ingaruka z’iri gabanuka zitahita zigaragara ku masoko yo mu bihugu bimwe na bimwe. Harimo igihe bifata kugira ngo peteroli yaguzwe ku biciro bishya igere ku masoko yo mu gihugu, ndetse n’imiterere y’imisoro n’ibindi byishyurwa.
Ku rundi ruhande, ibi bibaye mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeje gushishikariza ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi nk’uburyo burambye bwo kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro bya peteroli.
Nubwo bimeze bityo, impinduka ku isoko mpuzamahanga ziracyafite uruhare rukomeye ku bukungu bw’ibi bihugu.
Icyizere cy’ahazaza h’isoko rya peteroli gishingiye ku bizava mu biganiro hagati ya Amerika na Iran. Niba aka gahenge kazakomera kakavamo amasezerano arambye, bishobora gutuma ibiciro bikomeza kugabanuka. Ariko niba ubushyamirane bwakongera kubura, isoko rishobora kongera guhura n’ihungabana rikomeye.
Ibi byose byerekana ko nubwo agahenge katanzwe, isi igikomeje kuba mu bihe by’ihindagurika rikomeye ku bijyanye n’ingufu, aho icyemezo kimwe cya politiki gishobora guhindura ibiciro ku rwego rw’isi mu masaha make gusa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

