Kera kabaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuye ku izima ireka uruhande yari yarafashe ku Rwanda, Impinduka zifite igisobanuro gikomeye ku mateka n’ubutabera
Impinduka z’ingenzi mu mvugo ya dipolomasi y’Isi yagaragaye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo gukoresha inyito iboneye isobanura neza amateka y’u Rwanda.
Iyi ntambwe yaje nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye ku mvugo idasobanura neza ukuri kw’ibyabaye mu 1994, ibintu byagiye bitera impaka ndende mu rwego mpuzamahanga.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga bwagaragaje ko Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inamagana byimazeyo ipfobya n’ihakana ryayo.
Ibi byakurikiwe n’ubuhamya bwa Nick Checker, umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri ibyo biro, wagaragaje uburemere bw’ayo mateka ashingiye ku byo yabonye ubwo yasuraga inzibutso zirimo iza Nyamata na Ntarama.
Mu magambo akora ku mutima, Checker yagarutse ku mashusho y’aho Jenoside yakorewe, by’umwihariko muri Kiliziya aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe. Yagaragaje uko yahagaze imbere ya altar zagombaga kuba ahantu hatagatifu, ariko zikaba zarahindutse aho amaraso y’inzirakarengane yamenetse, ashimangira itandukaniro rikomeye riri hagati y’indangagaciro z’ubumuntu n’ubugome umuntu ashobora kugeraho.
Iyi mvugo nshya ya Amerika isobanuye byinshi kurusha amagambo gusa. Mu gihe cy’imyaka ishize, iki gihugu cyakunze gukoresha amagambo rusange nka “Jenoside yo mu Rwanda” cyangwa “kwibuka Abatutsi, Abahutu n’Abatwa,” ibintu byagiye bifatwa n’abasesenguzi n’abarokotse Jenoside nk’uguhunga ukuri.
Nyamara imibare igaragaza ko Jenoside yagambiriwe kurimbura Abatutsi, aho bangana na 93,7% by’abishwe mu minsi 100 y’icuraburindi, nk’uko byemejwe n’ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2004.
Icyemezo cya Amerika kije gikurikira umwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye wo ku wa 23 Mutarama 2018, wemeje ko tariki ya 7 Mata iba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, usimbura inyito rusange yari isanzwe ikoreshwa.
Nubwo uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu byinshi, Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi ntibyawushyigikiye icyo gihe, bivuga ko iyo nyito itagaragaza uburemere bw’ibyabaye ku yandi matsinda.
Perezida Paul Kagame yigeze kugaruka kuri iyo ngingo, agaragaza ko hari abanze kuva ku izima bagakomeza gukoresha inyito itari yo, nubwo ukuri kw’amateka kwari kuzwi. Ibi byatumye u Rwanda rushyira imbaraga mu gusobanura amateka yarwo no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside, cyane cyane ku ruhando mpuzamahanga.
Impamvu zatumaga Amerika ifata uwo murongo zagiye zisobanurwa mu buryo butandukanye n’abayobozi bayo batandukanye. Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yigeze kuvuga ko igihugu cye cyari kigishakisha uburyo bwo gukoresha inyito iboneye mu rwego rwa Loni, ariko kigakomeza no guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho.
Nubwo byari bimeze bityo, hari ababonaga iyo myitwarire nk’ivangura mu gusobanura Jenoside zitandukanye. Urugero rukunze gutangwa ni Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, aho nta na rimwe Amerika yigeze ishidikanya kuyita izina ryayo nyaryo, nubwo hari n’abandi benshi bishwe batari Abayahudi. Ibi byatumaga hibazwa impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi itahabwaga izina ryayo mu buryo busesuye.
Kuva ku izima kwa Amerika ni intambwe ifite uburemere mu guharanira ukuri n’ubutabera. Ibi bijyana n’uko iki gihugu kimaze igihe kigira uruhare mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside, binyuze mu bufatanye mpuzamahanga bwatumye benshi bafatwa, baburanishwa cyangwa boherezwa kuburanira aho ibyaha byakorewe.
By’umwihariko, uruhare rwa Amerika mu ishyirwaho ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ndetse no mu guhanahana amakuru mu gufata abakekwaho Jenoside, byagaragaje ko nubwo hari impaka ku mvugo, ibikorwa byo guharanira ubutabera byari bihari.
Uyu munsi, gukoresha inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi” na Amerika ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwo gusobanura amateka y’u Rwanda rukomeje kugera ku ntego. Ni intambwe ishimangira ko ukuri kudashobora guhindurwa n’imvugo, kandi ko amahanga agomba gufata iya mbere mu kurwanya ipfobya n’ihakana.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

