Ibimenyetso by’umwiryane n’imbaraga z’itsinda ryiswe Akazu mu butegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana byatangiye kugaragara kera mbere y’ihanurwa ry’indege ye, bigenda byiyongera buhoro buhoro kugeza ubwo bihindutse urufunguzo rw’igenamigambi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo Habyarimana yari Perezida w’u Rwanda, hari ibyemezo byinshi byafatwaga bitamunyuzeho, bigashyirwa mu bikorwa n’itsinda ry’abantu ba hafi be barimo umugore we Agathe Kanziga Habyarimana n’abasirikare n’abanyepolitike bo mu majyaruguru y’igihugu. Uyu mwiryane wihariye wagaragariye cyane mu kibazo cy’urupfu rwa Colonel Stanislas Mayuya.
Mayuya, wari umwe mu basirikare bakomeye kandi wizerwaga na Habyarimana kuva bakiri bato, yafatwaga nk’umuntu ushobora kuzamurwa mu nzego zo hejuru, ndetse akanasimbura bamwe mu bari bafite ijambo rikomeye mu gisirikare.
Ibi ntibyashimishije Akazu, cyane cyane kubera ko Mayuya atari ashyigikiye ivanguramoko ryari ryaramaze gushinga imizi muri iryo tsinda.
Mu 1987, Habyarimana yigeze gutangaza ko Mayuya ashobora kuzaba Umugaba Mukuru w’Ingabo, ibintu byateye ubwoba bamwe mu bari hafi y’umuryango we. Nyuma y’igihe gito, inyandiko yemezaga izamurwa rye yaribwe mu buryo budasobanutse, ndetse nta perereza ryigeze rikorwa.
Mu 1988, Mayuya yaje kuraswa n’umusirikare muto, apfa azize ibikomere. Uwamurashe, Sergeant-Major Florent Birori, yaje gutangaza ko yakoze ibyo yatumwe, ariko ntiyigeze atangaza uwamutumye mbere y’uko na we yicwa mu buryo bw’amayobera.
Aya makuru yakomeje gushimangira ko mu butegetsi bwa Habyarimana hariho urwego rwihariye rwafataga ibyemezo bikomeye kurusha inzego zemewe.
Ibi byari ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwari bumaze kugabanyuka mo ibice bibiri: ubwa Perezida n’ubw’Akazu, aho ubwa kabiri bwari bufite imbaraga nyinshi kurushaho.
Ibi byose byaje gufata indi ntera ikomeye mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuwaga. Uwo mwanya wahise uba intangiriro y’ikorwa ry’umugambi wari umaze igihe utegurwa.
Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Col Théoneste Bagosora, nubwo yari amaze amezi make asezerewe mu gisirikare, yahise yigarurira ububasha mu buryo bwihuse. Yiyise umuyobozi w’ingabo by’agateganyo, atangira gutanga amabwiriza ku mitwe y’ingenzi y’ingabo zirimo aba-Guard Perezida (GP).
Bagosora yakoranaga bya hafi na Agathe Kanziga, ndetse bombi bari bamaze igihe baganira ku buryo bazafata ubutegetsi mu gihe ibintu byahinduka, cyane cyane kubera ko batemeraga amasezerano ya Arusha yagombaga gusaranganya ubutegetsi.
Mu ijoro ry’ihanurwa ry’indege, Bagosora yahamagaje inama y’abasirikare n’abayobozi bakuru, agamije gushyiraho ubuyobozi bushya. Nubwo amategeko y’igihugu yagenaga ko Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana ari we wagombaga gusimbura Perezida by’agateganyo, Bagosora yamwangaga bikomeye, avuga ko adashoboye.
Ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye, Gen Romeo Dallaire yasabaga ko amategeko yubahirizwa, Uwilingiyimana agahabwa ububasha bwo kuyobora igihugu. Ibi ariko ntibyigeze byubahirizwa.
Ahubwo, mu gihe gito cyane, Bagosora n’abo bafatanyaga bahise bashyira mu bikorwa umugambi wo kwivugana Uwilingiyimana. Nubwo yari yahawe uburinzi n’ingabo za Loni, yaje kwicwa, bityo inzira y’ubutegetsi ihita ifungwa burundu ku ruhande rw’abasivile batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside.
Nyuma y’aho, Bagosora yahise ategura uburyo ubutegetsi bujya mu maboko y’abasivile b’inshuti ze. Inama zahuje abayobozi b’ishyaka MRND n’abandi banyapolitike zatumye hashyirwaho Guverinoma y’inzibacyuho.
Jean Kambanda yagizwe Minisitiri w’Intebe, mu gihe Théodore Sindikubwabo yagizwe Perezida. Aba bayobozi bashyizweho bari bagamije gushyira mu bikorwa imigambi yari yarateguwe n’Akazu, aho ubutegetsi bwari bumaze kuba igikoresho cy’ikorwa rya Jenoside.
Muri icyo gihe kandi, hari n’abandi basirikare bagaragaje ko batifuzwaga muri iyo gahunda, barimo Colonel Marcel Gatsinzi. Yaziraga ko atari uwo mu majyaruguru kandi akaba atari mu murongo w’abahezanguni. Akazu na Bagosora bamubonaga nk’imbogamizi, bityo bakamwangira gufata umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Mu gihe ibyo byose byakorwaga, imirwano hagati ya RPA n’ingabo za Leta yari yatangiye, ibintu byahise byinjiza igihugu mu ntambara yuzuye, iherekejwe n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n’abatari bashyigikiye ubutegetsi bushya.
Guverinoma yiswe iy’abatabazi ni yo yakomeje kuyobora ibikorwa bya Jenoside, ikorera i Kigali mbere yo kwimukira i Muhanga, nyuma igahungira muri Zaire ubwo yari imaze gutsindwa.
Iyi nkuru igaragaza ko Jenoside itabaye igikorwa cyihuse cyatewe n’ihanurwa ry’indege gusa, ahubwo ko yari yarateguwe mu buryo bwimbitse, igashyirwa mu bikorwa n’itsinda ryari rifite ububasha bukomeye mu gihugu.
Amateka agaragaza ko Akazu katari itsinda risanzwe, ahubwo kari imbaraga zifite gahunda, zashoboye guhindura inzego z’igihugu igikoresho cyo gushyira mu bikorwa umugambi mubisha, bikarangira igihugu cyinjiye mu icuraburindi cy’amateka mabi atazibagirana.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

