Impuruza z’impanuka zo mu muhanda zongeye kumvikana mu Karere ka Ruhango, aho ibyuma byari bitwikiriye ikamyo byahubutse bikica umuntu mu buryo bwatunguranye, bikongera kwerekana ibibazo bikigaragara mu micungire y’imizigo n’umutekano wo mu muhanda.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Kirengeri, Umudugudu wa Nyabizenga, ku Cyumweru, aho ikamyo yari itwaye sima, itwikiriwe n’ihema rifashwe n’ibyuma, yahuye n’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwaye umuryango.
Amakuru atangwa n’abaturage babonye ibyabaye avuga ko iyo kamyo ifite nimero RL6014, ikaba ari iy’ikigo cy’abashinwa gikora mu ruganda rutunganya sima ruherereye mu Karere ka Muhanga. Bavuga ko yari itwawe n’uwitwa Ishimwe Claude w’imyaka 30.
Mu buryo butunguranye, ibyuma byari bifashe ihema ryo hejuru kuri iyo kamyo byashigutse, bihita bitobora ikirahuri cy’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep ifite nimero RAJ487M yari itwaye Niyoyita Noël w’imyaka 30. Icyo cyuma cyamujombye mu gatuza, ahita yitaba Imana ako kanya.
Nubwo byari impanuka ikomeye, abari kumwe na nyakwigendera, ari bo umugore we n’umwana, bo barokotse nta kibazo gikomeye bagize, bakaba bahise bavanwa mu modoka ari bazima.
Abaturage bavuga ko uwo muryango ushobora kuba wari uvuye mu Mujyi wa Kigali ujya kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu Ruhango, urugendo rwarangiye mu gahinda gakomeye.
Umurambo wa Niyoyita Noël wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yahise igera ahabereye impanuka ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’inzego z’ibanze, mu rwego rwo gutabara no gutangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Umuvugizi wa Polisi muri iyo Ntara, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko umushoferi wari utwaye ikamyo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ikibazo cy’imodoka zitwara imizigo itaringaniye cyangwa idafashwe neza, cyane cyane izifite ibyuma cyangwa ibikoresho bishobora guteza impanuka zikomeye mu gihe bitunguranye.
Abasesenguzi mu by’umutekano wo mu muhanda bagaragaza ko hakenewe kongera ubukangurambaga ku bashoferi batwara imizigo iremereye, hibandwa ku kuyifata neza no kugenzura ko nta kintu gishobora gutandukana n’ikinyabiziga kikagira ingaruka ku bandi bakoresha umuhanda.
Icyakora, abaturage bo muri aka gace bavuga ko atari ubwa mbere babonye imodoka zitwaye imizigo mu buryo butizewe, bagasaba inzego zibishinzwe gukaza ingamba zo kugenzura bene izi modoka mbere y’uko zinjira mu muhanda.
Urupfu rwa Niyoyita Noël rusigiye isomo rikomeye abakoresha umuhanda bose, by’umwihariko abatwara imizigo, ko uburangare bushobora guhitana ubuzima mu kanya gato, ndetse ko kwitwararika ari bwo buryo bwonyine bwo gukumira impanuka nk’izi zidakwiye kongera kubaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



