Ibimenyetso, imigambi n’ukuri kwagiye guhishwa: Ibyatangajwe na Amerika ku rupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira

Ibimenyetso, imigambi n’ukuri kwagiye guhishwa: Ibyatangajwe na Amerika ku rupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira

Amakuru atandukanye yagiye ashyirwa ahagaragara n’ibitabo, inyandiko z’ibanga n’ubuhamya bw’abantu batandukanye akomeje kugaragaza ko ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ryari rifite inkomoko mu migambi y’imbere mu butegetsi bwe, aho bamwe mu bari bamwegereye cyane bashobora kuba baragize uruhare rukomeye muri icyo gikorwa cyahinduye amateka y’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, indege yari itwaye Habyarimana hamwe na mugenzi we w’u Burundi, Perezida Cyprien Ntaryamira, yahanuriwe i Kanombe, igwa hafi y’urugo rw’uyu mukuru w’igihugu. Icyo gikorwa cyabaye intandaro y’ibihe bikomeye byakurikiyeho, birimo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo hari abagiye bavuga ko abasirikare ba Leta ya Habyarimana batari bafite ubushobozi bwo guhanura indege, raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) igaragaza ibinyuranye n’ibi.

Iyo raporo ivuga ko igisirikare cya FAR cyari gifite imbunda 35 zihanura indege ndetse n’ibisasu bya missile 15, byiganjemo ibyakorewe mu Bufaransa, byari bifite ubushobozi bwo gukora igikorwa nk’icyo.

Aya makuru ashimangira ko atari ikibazo cy’ubushobozi buke bw’intwaro, ahubwo ikibazo cyari mu mugambi n’abawushyize mu bikorwa.

By’umwihariko, hari ibimenyetso bigaragaza ko kuva mu 1992, ubuyobozi bwa gisirikare bwatangiye gushaka intwaro zigezweho zo guhanura indege. Ibaruwa Col Laurent Serubuga yandikiye Minisitiri w’Ingabo muri Mutarama 1992 igaragaza ko ingabo za FAR zari zimaze kubona ko zifite intege nke mu bijyanye no kurinda ikirere, bityo zisaba imbunda zo mu bwoko bwa SAM-16 zari zifite ubushobozi bwo kurasa indege ziri ku butumburuke bwo hejuru.

Mu gitabo cy’umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye Andrew Wallis, hagaragaramo indi shusho igaragaza ko urupfu rwa Habyarimana rwashoboraga kuba rwaratewe n’ubwoba bw’abari bagize icyo bise “Akazu”.

Abo bantu bake bari bafite ijambo rikomeye mu butegetsi, bagaragazaga impungenge ko Habyarimana yari agiye gukora impinduka zikomeye muri guverinoma, akinjiza abandi bantu batari muri uwo muryango we wa hafi.

Ku wa 4 Mata 1994, Habyarimana yari yatangiye gutegura ivugurura rya guverinoma, ategeka ko hajyaho ubuyobozi bushya bugizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Iyi gahunda ntiyakiriwe neza n’abo mu Akazu, kuko bayibonaga nk’igikorwa cyari kubambura ububasha, amafaranga n’icyubahiro bari barubakiyeho mu myaka irenga 20 bari bamaze ku butegetsi kuva mu 1973.

Bivugwa ko nyuma y’iyo gahunda, habaye inama y’igitaraganya yahuje bamwe mu bakomeye mu gisirikare no mu muryango wa Habyarimana, baganira ku buryo bwo kumukuraho.

Mu buhamya bwa Jean Birara wahoze ayobora Banki Nkuru y’Igihugu, umugambi wari uwo gushyira ubutegetsi mu maboko y’abasirikare batatu bakuru bari baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo Serubuga, Rwagafilita na Buregeya.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege, ibikorwa byakurikiyeho byihuse byongeye kugaragaza ko hari umugambi wari warateguwe mbere. Mu ijoro ry’uwo munsi, mu rugo rwa Habyarimana i Kanombe, hatangiye gukorwa urutonde rw’abagombaga kwicwa, aho amazina y’abanyapolitiki n’abandi bantu bakomeye yashyizwe ku rutonde.

Mu bahise bashyirwa ku isonga harimo Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, Lando Ndasingwa, Joseph Kavaruganda na Faustin Rucogoza. Mu masaha make yakurikiyeho, bamwe muri bo bahise bicwa, bigaragaza ko hari urutonde rwari rwarateguwe mbere y’igihe.

Ubuhamya bw’abari aho icyo gihe bugaragaza ko Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana, yagize uruhare mu gutanga amabwiriza no gusaba ko abo bantu bakwicwa. Hari abavuze ko yumvikanye asaba imbunda yo mu bwoko bwa “R4” kugira ngo ayikoreshe yihorera, ndetse anasaba ko “umwanzi” yakurwaho burundu.

Ibi byose byiyongera ku makuru avuga ko mbere y’ihanurwa ry’indege, hari ubutumwa bw’ubutasi bwari bwagejejwe ku bayobozi bamwe, bubaburira ko hari umugambi wo guhirika ubutegetsi no kwica Habyarimana. Nyamara ayo makuru ntiyagejejwe kuri we uko bikwiye, cyangwa se ntiyahawe agaciro.

Ihuriro ry’ibi bimenyetso byose: intwaro zari zihari, imigambi y’imbere mu butegetsi, ubwoba bwo gutakaza ububasha, n’ibikorwa byihuse byakurikiyeho, bitanga ishusho y’uko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rishobora kuba ryaraturutse imbere mu butegetsi bwe aho kuba igikorwa cy’abanzi bo hanze.

Iyi nkuru ikomeje kuba imwe mu zidasaza mu mateka y’u Rwanda, aho ukuri kwayo gukomeza gushakishwa, gusobanurwa no kugibwaho impaka, ariko bikaba bigaragara ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana uruhare rw’abari hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana mu byabaye kuri uwo mugoroba wahinduye amateka y’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui