Minisitiri Bizimana yasubije abavuga ko Jenoside yatewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana

Ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gukomeje gusobanurwa mu buryo burambuye, hagamijwe guhangana n’abayagoreka bashaka kuyihuza n’ibintu byabaye mu minsi ya nyuma mbere y’uko itangira.

Mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi n’abashakashatsi bakomeje kwerekana ko Jenoside atari igikorwa cyahise kivuka mu ijoro rimwe, ahubwo ari umugambi w’imyaka myinshi wateguwe kandi ugashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse kugaragaza ibimenyetso bifatika bihinyuza abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal ku wa 6 Mata 1994.

Yagaragaje ko Jenoside isobanurwa nk’umugambi utegurwa ugamije kurimbura itsinda ry’abantu hashingiwe ku bwoko cyangwa ibindi bibaranga, bityo ko bidashoboka ko igikorwa nk’icyo cyaba cyatewe n’ikintu cyabaye mu kanya gato.

Yasobanuye ko politiki y’irondabwoko yatangiye kera cyane mbere ya 1994, by’umwihariko mu nzego z’umutekano z’igihugu. Ingabo z’u Rwanda zashyizweho mu 1959 zubakiye ku ivangura rikomeye, aho Abatutsi batemererwaga kuzinjiramo, bigashyigikirwa n’amabwiriza ya Leta y’icyo gihe.

Uwo murongo w’ivangura ni wo wakomeje no mu buyobozi bwa Habyarimana, wari warabaye umwe mu bayobozi bakuru b’izo ngabo mbere yo kuba Perezida.

Amateka agaragaza ko kuva mu myaka ya za 1960, ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi bwatangiye gufata intera, aho nko mu 1962 muri Byumba hishwe Abatutsi barenga 2000 bazira ibitero by’Inyenzi. Icyo gihe ubutegetsi bwari buyobowe na Kayibanda Grégoire, ariko ingabo zari ziyobowe na Habyarimana zari zifite uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa.

Icyakora, ibikorwa byo kwibasira Abatutsi ntibyagarukiye aho. Mu myaka yakurikiyeho, byagiye byiyongera mu buryo bugaragara, ndetse habaho n’imvugo n’ingamba byateguraga Jenoside. Raporo zitandukanye mpuzamahanga zagaragaje ibi mbere y’uko Jenoside itangira ku mugaragaro.

Raporo ya Amnesty International yo mu 1992 yagaragaje ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bumaze kwica abantu bagera ku 1000, biganjemo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta. Mu 1993, indi raporo yakozwe n’imiryango mpuzamahanga yemejwe na Leta y’u Rwanda yagaragaje ko hari umugambi wo kurimbura Abatutsi wari waratangiye gushyirwa mu bikorwa, ukaba warategurwaga n’agatsiko k’abari ku butegetsi bwo hejuru.

Ndetse n’Umuryango w’Abibumbye wigeze gutanga impuruza kuri uwo mugambi, ariko ntihagira icyemezo gifatika gifatwa. Gen. Romeo Dallaire, wari uyoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda, yatanze amakuru mu ntangiriro za 1994 agaragaza ko imyiteguro ya Jenoside igeze kure, harimo no gukwirakwiza intwaro zari kuzifashishwa.

Mu rwego rwo guhisha ayo mateka, hari n’ibikorwa byo kuyagoreka byatangiye kera. Mu 1964, ibinyamakuru mpuzamahanga byari byatangaje ko ubwicanyi bwakorwaga mu Rwanda bwari Jenoside, ariko ubutegetsi bwa Kayibanda bugerageza kubihakana, bushaka kubyitirira intambara n’ibitero by’Inyenzi. Ibi byagaragaje intangiriro y’umuco wo gupfobya no guhakana Jenoside wakomeje no mu myaka yakurikiyeho.

Dr. Bizimana yagaragaje ko no muri iki gihe hari imiryango n’abantu ku giti cyabo bakomeje kugoreka amateka, by’umwihariko abagerageza kugaragaza Habyarimana nk’uwari umwere cyangwa ko urupfu rwe ari rwo rwateye Jenoside.

Yashimangiye ko indege ye yahanuriwe i Kigali ku wa 6 Mata 1994, ariko ko Jenoside yahise itangira ku wa 7 Mata ari uko umugambi wari waramaze gutegurwa neza.

Ibi byose byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari igikorwa cyaturutse ku mpanuka cyangwa ku gikorwa kimwe, ahubwo ari umusaruro w’ingengabitekerezo y’urwango, politiki y’irondabwoko n’ubuyobozi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura abaturage bayo.

Ubutumwa butangwa n’abayobozi n’abashakashatsi ni uko kumenya ukuri kw’amateka ari ingenzi mu kurwanya abapfobya Jenoside no mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Kwibuka Jenoside ntibigamije gusa kuzirikana abishwe, ahubwo ni no guharanira ko amateka atazongera kwisubiramo ukundi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui