Akarere ka Rusizi kari mu myiteguro ikomeye yo gushyira ku ikarita y’amateka y’igihugu ahantu hafite ubusobanuro bukomeye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu Gatandara hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka n’ubusitani bwo kwibukiramo buzafasha gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Iki gikorwa cyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu gihe igihugu cyitegura kwinjira mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko igishushanyombonera cy’uru rwibutso cyamaze gutunganywa no kwemezwa n’inzego zibishinzwe, kikazashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.
Gatandara, iherereye mu Murenge wa Mururu hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni hamwe mu hantu hagaragaza ubukana ndengakamere Jenoside yakoranywe. Aha ni ho Interahamwe zategeraga Abatutsi bageragezaga guhungira hakurya y’umupaka, zibafata zikabica mu buryo bw’agashinyaguro n’ubugome budasanzwe.
Ubuhamya bw’abaharokotse Jenoside n’abaturage bahatuye bugaragaza ko hari ibikorwa by’ubunyamaswa byakorewe muri aka gace, aho bamwe mu Batutsi bishwe bakurwagamo ingingo z’umubiri zirimo imitima, impyiko n’imyijima, bikotswa ku ziko ryari rihari, hanyuma bikaribwa n’ababishe. Ibi bikorwa byahinduye Gatandara ahantu hafite amateka yihariye y’ubugome ndengakamere.
Mu mazina y’abibukwa baguye muri aka gace harimo abantu bazwi mu buzima busanzwe barimo Gapfumu, Sibomana Benoit, Nkata Bernard, Gatashya Ananias wari umucuruzi ndetse na Gaperi wakoreraga Perefegitura. Aba bose ni bamwe mu bazize Jenoside, ibigaragaza ubukana bw’ibyabereye muri Gatandara.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent, yigeze kugaragaza ko n’ubwo hari aho Jenoside yakorewe mu buryo bukomeye henshi mu gihugu, Gatandara ifite umwihariko wihariye bitewe n’uburyo abahiciwe batotejwe n’ubugome bakorewe.
Igikorwa cyo kuhagira urwibutso kizajyana no kwimura bamwe mu baturage batuye muri ako gace, cyane cyane abafite ubutaka cyangwa amazu ari ahazashyirwa uru rwibutso. Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje ko abazimurwa bazahabwa ingurane n’aho kuba mu buryo bukurikije amategeko, mu rwego rwo kubahiriza inyungu rusange.
Hari inzu imwe iri muri aka gace ifite amateka yihariye kuko irimo icyokezo cyakoreshwaga mu kotsa ingingo z’abishwe. Iyi nzu iteganyijwe gusigara nk’ikimenyetso cy’amateka, kugira ngo abazahagera bazajye basobanukirwa neza ubukana bw’ibyahabereye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeza ko intego atari ukubika amateka gusa , ahubwo ari no gutuma abahasura, yaba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, basobanukirwa uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, bityo bikabafasha kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo yayo no kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri.
Gatandara si ho honyine mu Rwanda habereye ibikorwa by’ubugome nk’ubu, kuko no mu tundi duce nka Nyarubuye ndetse no mu bice bya Mayaga birimo Ntongwe na Mugina mu Karere ka Ruhango, hagaragaye ibikorwa bisa n’ibi byo kwica Abatutsi no gutesha agaciro imibiri yabo mu buryo ndengakamere.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa nk’ibi byo kubaka inzibutso ahabereye ubwicanyi bukabije bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza urugendo rwo kwibuka, kwigisha no kurwanya icyatuma amateka mabi yisubiramo.
Gushyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside mu Gatandara bizaba ari igikorwa gikomeye cyo guha agaciro abazize Jenoside, gusigasira ukuri ku byabaye no gukomeza kwigisha abakiri bato n’abazaza bose ko Jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


