Umunyarwandakazi Uwamahoro yasubije abakomeje kuganira ku mubiri we nyuma y’amashusho yarikoroje

Impaka ku myambarire n’uburyo abantu bihitamo kwigaragaza zikomeje gufata indi ntera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ahari kuvugwa amagambo ariramo n’ibitekerezo by’abatandukanye.

Ibi byongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko Umunyarwandakazi Uwamahoro Lynda, uzwi nka Lynda Ddane, yongeye kuvugisha benshi bitewe n’imyambarire ye.

Lynda Ddane, usanzwe ari umunyamakuru, umuvangamiziki (DJ) ndetse n’umuyobozi w’ibirori, aherutse kugaragara mu birori byiswe ‘Etania’s Becoming Life Of The Party’ byabereye i Kampala muri Uganda, ku kibuga cya Lugogo Hockey Grounds.

Amashusho ye yihariye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza yambaye imyambaro igaragaza imiterere y’umubiri we, harimo umupira mugufi uzwi nka “crop top” n’ikabutura ngufi.

Iyi myambarire ntiyatinze guteza impaka. Hari abavuze ko idakwiriye, abandi bayibonamo ubwisanzure n’uburenganzira bwo kwihitiramo uko umuntu agaragara.

Ariko nanone, hari n’abarenze imbibi, batangira kuganira ku mubiri we, bamwe bavuga ko yabyibushye cyane, abandi bakomeza kuvuga amagambo amusesereza.

Mu gusubiza ibyo byose, Lynda Ddane yahisemo kuvuga yeruye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko atiteguye guhindura ubuzima bwe kubera igitutu cy’abamunenga.

Yagize ati: “Si bose bazabyumva, ariko nzakomeza guhitamo imyitwarire aho kwita ku byo abantu batekereza ku isura yanjye.”

Aya magambo agaragaza urugamba ruri hagati y’ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye n’igitutu gituruka ku muryango mugari, cyane cyane mu gihe imbuga nkoranyambaga zabaye urubuga rworoshye rwo gutanga ibitekerezo, yaba byiza cyangwa bibi.

Mugenzi we, DJ Viana Indi, nawe yagaragaje ko ikibazo nyamukuru atari imyambarire ya Lynda, ahubwo ari umuco ugenda ukura wo kunenga no gusebya abantu hashingiwe ku miterere yabo. Yibukije ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubaho uko ashaka, atabangamiye abandi.

Si ubwa mbere Lynda Ddane agarutsweho mu buryo nk’ubu. Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, yigeze kuvuga ku magambo yamukomerekeje yavugwaga ku mubiri we, aho bamwe bamushinjaga kuba yaratakaje ibiro mu buryo budasobanutse, abandi bakagera aho bamukekaho indwara zikomeye nka virusi itera SIDA, ibyo byose we yahakanye yivuye inyuma.

Ibi byose bigaragaza ikibazo cyimbitse kiri mu bantu, aho imbibi z’ubwisanzure bw’umuntu zitangirira n’aho izo kwita ku muco n’indangagaciro zigarukira. Ese umuntu yemerewe kwambara icyo ashaka nta kubuzwa, cyangwa hari aho bigomba kugendera ku mahame y’imyitwarire rusange?

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Iyi myambarire ya Lynda Ddane ikomeje kurikoroza muri Uganda 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui