Ibyabaye kuri Perezida Trump byavugwaga ko arembye mu gihe Amerika yivuganye Jenerali wa Iran wari ushinzwe Ubutasi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragara mu ruhame ari mutaraga, ibintu byahise bihinyuza amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko arembye cyane ndetse ari mu bitaro.

Kugaragara kwe byabaye ku Cyumweru, aho yagaragaye yerekeza ku biro bye biherereye muri White House, nyuma yo kumara igihe ku kibuga cye cya golf kiri muri Virginia. Ibi byahise bihosha ibihuha byari byatangiye kuvuga ko arwariye mu bitaro bya Walter Reed Medical Center biherereye i Bethesda.

Iyi nkuru yaje isanga indi ikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho Iran yemeje urupfu rwa Gen Maj Majid Khademi, wari ushinzwe ubutasi mu ngabo za Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), uvugwaho kwicwa n’igitero cyagabwe n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Israel.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa IRGC ku wa 6 Mata 2026 ryavuze ko Khademi yaguye muri icyo gitero, rikaba ryahise rishinja Amerika na Israel kuba inyuma y’urupfu rwe.

Uyu musirikare yari aherutse gushyirwa kuri uwo mwanya asimbuye Mohammad Kazemi nawe wishwe mu mwaka ushize wa 2025, mu bitero byagabwe na Israel mu gihe cy’imirwano yamaze iminsi 12 hagati y’impande zombi.

Urupfu rwa Khademi rwatumye umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika urushaho kuzamba, cyane ko yari umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’ubutasi bw’iki gihugu, ndetse yari azwiho amagambo akomeye ashinja ubuyobozi bwa Amerika ubushotoranyi.

Mu mezi make ashize, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye muri Iran muri Gashyantare 2026, Khademi yari yatangaje ko hari uruhare rw’abanyamahanga, cyane cyane abo mu bihugu by’u Burengerazuba, mu kongera ubukana bw’iyo myigaragambyo. Muri ibyo birego, yashyize imbere Perezida Donald Trump, amushinja kugira uruhare rutaziguye mu guteza umutekano muke muri Iran.

Yavugaga ko hari abantu barenga 10 bakomoka hanze y’igihugu, barimo n’abakorana bya hafi na Israel, bagize uruhare mu gutuma iyo myigaragambyo irushaho gukomera, ibintu byafashwe nk’ibirego bikomeye ku ruhande rwa Washington.

Ibi byose bibaye mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi umubano utifashe neza hagati ya Amerika na Iran, umaze igihe urangwa n’intambara y’amagambo, ibihano by’ubukungu, ndetse n’ibitero bikomeye bikorwa n’impande zombi.

Kugaragara kwa Trump ari mutaraga byaje mu gihe igihugu ayoboye gikomeje gushinjwa ibikorwa bikomeye bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu bishobora gukomeza gutuma umwuka w’intambara ukomeza kuzamuka.

Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko uru ruhererekane rw’ibyabaye rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse n’uw’isi muri rusange, cyane cyane niba nta rwego rw’ubuhuza rwinjiye mu gukemura aya makimbirane.

Mu gihe Trump akomeje ibikorwa bye bya buri munsi nk’umukuru w’igihugu, ibirego bya Iran byo kwicirwa umuyobozi wayo ukomeye bikomeje gushyira igitutu ku mubano w’ibihugu byombi, bikaba bishobora kuvamo indi myitwarire ikomeye kurushaho mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui