Hamenyekanye icyatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikura FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba

Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gukura umutwe wa FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba cyateje impaka ndende mu karere k’Ibiyaga Bigari no ku rwego mpuzamahanga, aho benshi batangiye kwibaza ku mpamvu nyamukuru yagiteye n’ingaruka gishobora kugira ku mutekano w’akarere.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko iki cyemezo kitafashwe gusa hashingiwe ku mpamvu z’umutekano, ahubwo ko gifitanye isano n’inyungu za politiki, ubukungu n’imikoranire ya gisirikare hagati ya Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Amerika na RDC ni kimwe mu byihutishije iki cyemezo. Mu mezi ashize, impande zombi zongereye ibiganiro bigamije guteza imbere ingabo za FARDC, harimo kuzongerera ubushobozi, kuzitoza no kuzifasha mu rwego rw’ubutasi.

Ibi bikorwa binyuze mu nzego zirimo U.S. Africa Command (AFRICOM), isanzwe ifasha mu mahugurwa, imyitozo ihuriweho no gusangira amakuru y’ingenzi ku mutekano.

Uru rwego rwa Amerika rwigeze no kohereza itsinda ry’abasirikare bakuru i Kinshasa muri Mutarama 2026, bagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba FARDC ku buryo ubufatanye bwakwaguka, bugamije kongerera izi ngabo ubushobozi bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Nubwo ubufatanye nk’ubu bwari busanzweho, hari inzitizi zikomeye zatewe n’amategeko ya Amerika abuza igisirikare cyayo gukorana n’ingabo z’ibihugu bifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba cyangwa bikoresha abana mu gisirikare.

Ibi byashyiraga RDC mu mwanya utoroshye, cyane ko raporo zitandukanye, zirimo n’iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zagaragaje ko FARDC yakomeje gukorana bya hafi n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro rya AFC/M23.

Iyo mikoranire ntiyagarukiraga ku bufatanye busanzwe gusa, kuko hari aho byagaragaye ko FARDC ifasha iyi mitwe mu buryo butandukanye burimo kuyigezaho ibikoresho, kuyifasha mu bitero no kuyishyigikira mu buryo bw’amafaranga n’ibikoresho bya gisirikare.

Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, na we yigeze kugaragaza ko ikibazo nyamukuru atari umubare w’abarwanyi ba FDLR, ahubwo ari intego n’ubufasha bahabwa, ashimangira ko mu bice byinshi bigenzurwa na FARDC, uyu mutwe ugikomeza gukorana bya hafi n’ingabo za Leta.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RDC bwakomeje gushaka uburyo bwose bwo kubona inkunga ya Amerika mu bya gisirikare, cyane cyane mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kurwanya umutwe wa M23 n’indi mitwe ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi byajyanye n’amasezerano y’ubukungu yasinywe mu Ukuboza 2025, aho RDC yemereye Abanyamerika kubona amahirwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenerwa cyane mu ikoranabuhanga rigezweho n’inganda za gisirikare.

Aya masezerano y’ubukungu yagiye ajyana n’ibiganiro byimbitse ku mutekano, aho Amerika yasabwaga gutanga amahugurwa, ibikoresho bya gisirikare no gusangira amakuru y’ubutasi na FARDC.

Gusa kugira ngo ubu bufatanye bushoboke neza nta nkomyi z’amategeko, byasabaga ko Amerika ishaka uburyo bwo kwirinda kugongana n’amategeko yayo. Aha ni ho igitekerezo cyo gukura FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba cyafatiwe nk’umuti woroshya inzira.

Amakuru atangwa n’abasesenguzi agaragaza ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukuraho inzitizi zashoboraga kubuza igisirikare cya Amerika gukorana na FARDC mu gihe yaba ikorana n’imitwe nk’iyi.

Bivugwa ko mu gihe FDLR itaba igishyizwe kuri uru rutonde, byorohereza Amerika gutanga ubufasha bwa gisirikare itabangamiwe n’amategeko ayigenga.

Byongeye kandi, Leta ya Amerika yagaragaje ko hari intambwe RDC iri gutera mu gukemura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku bijyanye no kugabanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, kimwe mu byari byarateje ibihano byari byafatiwe iki gihugu mbere.

Ibi byatumye ubuyobozi bwa Amerika butanga uburenganzira bwihariye (waiver) bwo gukomeza ubufatanye na RDC mu bya gisirikare, bigafungura inzira yo kongera amahugurwa, inkunga n’imikoranire mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Icyakora, nubwo ibi byose bigaragaza inyungu zifatika ku mpande zombi, hari impungenge zikomeje kugaragazwa ku ngaruka z’iki cyemezo.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko gukura FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba bishobora gutuma uyu mutwe ubona umwanya wo gukomeza ibikorwa byawo, cyane cyane mu bice bikomeje kubamo imvururu no kubangamira umutekano w’u Rwanda.

Hari kandi impungenge ko iki cyemezo gishobora kongera umwuka mubi hagati ya RDC n’ibihugu biyikikije, cyane cyane u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko FDLR ari kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano warwo.

Ku rundi ruhande, Amerika isa n’ishyize imbere inyungu zayo z’igihe kirekire mu karere, zirimo kurinda amasoko y’amabuye y’agaciro akenerwa ku isi no guhangana n’ingaruka z’indi mikoranire y’ibihugu bikomeye bishaka kwinjira muri aka karere.

Ibi byose byerekana ko icyemezo cyo gukura FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kitari icy’umutekano gusa, ahubwo ari igice cy’umukino mugari wa politiki n’ubukungu uri gukinirwa mu burasirazuba bwa RDC no mu karere kose k’Ibiyaga Bigari, aho inyungu z’ibihugu bikomeye zikomeje kugongana n’ibibazo by’umutekano n’imibereho y’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui