Gen. Kayumba Nyamwasa yahawe ubutumwa kuri Telephone na Gen. Makenga bigeze kubana mu ngabo z’u Rwanda?

Ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru atandukanye agaragaza ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ririmo guhindura isura y’umutekano mu karere.

Ibi bibaye mu gihe havugwa ko abarwanyi bagera ku 5,000 b’imitwe igize ihuriro rya P5 bamaze kugera mu gace ka Mulenge nyuma yo gusoza imyitozo ya gisirikare bakoreye mu Burundi.

Amakuru atangwa n’inzego zitandukanye aravuga ko aba barwanyi bageze mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo banyuze ahitwa ku Ndondo, bakaba bakiriwe n’abarwanyi bayobowe na Lt. Nyamusalaba Alexis, umwe mu Banyamulenge uvugwaho gukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’ubuyobozi bw’u Burundi mu bikorwa byo mu karere.

Ibi byashimangiwe n’andi makuru agaragaza ko hari ubufatanye bugenda burushaho gukomera hagati y’iyi mitwe.

Nubwo aba barwanyi bageze muri aka gace ari benshi, hari amakuru avuga ko bageze yo badafite intwaro zihagije nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’intwaro mu kigo cya gisirikare cya Musaga i Bujumbura, aho ibikoresho byinshi birimo imbunda zikomeye na drone zo mu bwoko bwa CH-4 byangirikiye.

Ibi byatumye gahunda yabo ihinduka, bituma bagerayo badafite ubushobozi busesuye bwo gutangiza ibitero bikomeye.

Mu yandi makuru akomeje kuvugwa, ni uko iri huriro rya P5 rifitanye isano n’umutwe wa RNC uyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa, rikomeje kugerageza kwisuganya no kwimenyereza urugamba muri Congo, mu gikorwa bamwe bise “stage”.

Ibi bivugwa ko ari uburyo bwo kwitegura neza mbere yo kwagura ibikorwa byabo, aho bamwe bavuga ko bashobora no kuzakomereza ibikorwa mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda.

Gusa hari andi makuru atanga indi sura y’ibi bikorwa, aho bivugwa ko bamwe muri aba barwanyi bagaragaza ubwoba ku rugamba, bakaba baragaragaye basubira inyuma mu mirwano iherutse kubera mu bice bya Minembwe.

Ibi byajyanye no gufatwa kwa bamwe mu barwanyi barwaniraga ku ruhande rwa Kinshasa, barimo Nkundimana Fideli w’imyaka 32 ukomoka mu karere ka Musanze, wafatiwe muri ibyo bitero.

Icyakora, ikibazo gikomeye gikomeje guteza impungenge ni ihuriro ry’imitwe itandukanye irimo na FDLR, aho bivugwa ko abarwanyi bayo nabo bagera ku 5,000 basoje imyitozo ya gisirikare mu Burundi mbere yo kwinjira muri Congo.

Amakuru avuga ko bafite umugambi wo gufasha ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Félix Tshisekedi mu kurwanya umutwe wa M23, ndetse hakaba hari n’abavuga ko nyuma bashobora gukomeza ibikorwa byabo bagatera u Rwanda.

Hagati muri ibi byose, havugwa kandi itumanaho ryabaye hagati ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gen. Sultani Makenga, umwe mu bayobozi bakomeye ba M23.

Amakuru avuga ko Makenga yamubwiriye kuri telefoni amagambo akomeye, amwibutsa ko M23 ari “umuriro wokotera kure,” mu rwego rwo kumwereka ubukana bw’uyu mutwe mu rugamba.

Abasesenguzi bemeza ko aya makuru yose agaragaza ko uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba ahantu h’imikoranire n’ihangana ry’imitwe myinshi ifite inyungu zitandukanye, aho bamwe bashyigikiwe n’ibihugu byo mu karere, abandi bagakoresha ayo mahirwe mu gushaka kwagura ibikorwa byabo.

Abaturage bo muri Minembwe, Mulenge n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo bakomeje kuba mu bwoba, bitewe n’uko amateka agaragaza ko igihe cyose habayeho kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro, bikurikirwa n’ihohoterwa rikomeye, kwimurwa kw’abaturage n’ibindi bibazo by’ubutabazi.

Uko ibintu bihagaze, birasa n’aho aka karere kari kwinjira mu cyiciro gishya cy’intambara ishobora guhindura byinshi mu mibanire y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Icyizere cy’amahoro kiracyari kure.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui