Ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe mu bayobozi batangiye gufata ibyemezo bikakaye mu rwego rwo gukumira igihombo n’imicungire mibi byaba byihishe inyuma y’iki kibazo.
Muri Kenya, uruhererekane rw’ibyemezo rukomeye rwatangiye gufatwa nyuma y’uko habonetse ibimenyetso by’imicungire idahwitse mu rwego rw’ingufu, by’umwihariko mu bijyanye no gutumiza no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli.
Abashinzwe iperereza ku byaha (DCI) bataye muri yombi abayobozi bakuru bane barimo umunyamabanga mukuru ushinzwe ingufu, Mohammed Liban, hamwe n’abandi bayobozi barimo Daniel Kiptoo, Joe Sang na Joseph Wafula.
Aba bayobozi bakekwaho kutubahiriza amategeko agenga ububiko n’imicungire y’ibikomoka kuri peteroli, aho byagaragaye ko lisansi yatumijwe mu mahanga ifite urugero rwa “sulphur” rurenze igipimo cyemewe muri Kenya.
Ibi byatumye ihagarikwa ry’iyo lisansi rikorwa byihutirwa, bituma isoko rihura n’ikibazo cy’ibura ryayo mu gihe gito gishize.
Icyo kibazo cyaje gikurikira andi makuru yavugaga ko ihungabana ry’ibikomoka kuri peteroli ryaba ryaratewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane iyavuzwe hagati ya Iran n’ibindi bihugu. Gusa iperereza ryerekanye ko hari n’imikorere mibi y’imbere mu gihugu yabigizemo uruhare rukomeye.
Mu gihe iperereza rikomeje, bamwe mu bayobozi bakuru bahisemo kwegura ku bushake. Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yemeje ko Mohamed Liban, Joe Sang na Kiptoo Bargoria beguye mu nshingano zabo nyuma y’uko bagaragajweho uruhare mu kuzamura ibiciro no gufata ibyemezo byateje igihombo ku gihugu.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida ryagaragaje ko abo bayobozi bashinjwa kuba barafashe icyemezo cyo kuzamura ibiciro byo gutumiza peteroli, babikora bashingiye ku makuru y’uko ishobora kubura ku isoko mpuzamahanga, nyamara barenze urugero rwari rukenewe.
Ibi byatumye igihugu kigura peteroli ku giciro kiri hejuru cyane, bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku bukungu muri rusange.
Perezida Ruto yavuze ko imyitwarire nk’iyo idashobora kwihanganirwa, kuko ishyira inyungu z’abantu ku giti cyabo imbere y’inyungu z’igihugu, anashimangira ko iperereza rizakomeza kugeza habonetse ukuri ku byabaye.
Mu gihe Kenya iri guhangana n’ibibazo by’imicungire n’ubusahuzi bushobora kuba bwarabaye, Sénégal yo yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga ikoreshwa mu buryo bukomeye, cyane cyane mu bijyanye n’ingendo z’abayobozi.
Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, yatangaje ko ingendo zose zitari ngombwa z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru zijya mu mahanga zahagaritswe. Yavuze ko iki cyemezo kigamije kugabanya igitutu ku ngengo y’imari y’igihugu, mu gihe ibiciro bya peteroli bikomeje gutumbagira ku rwego mpuzamahanga.
Sonko yagaragaje ko mu gihe ingengo y’imari ya Sénégal yari yarateganyije ko igiciro cya peteroli kizaba kiri ku madolari 62 ku kagunguru, ubu kigeze hafi kuri 115$, ibintu byahinduye cyane imiterere y’ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta.
Yavuze ko nta muyobozi uzongera kujya mu mahanga keretse agiye mu butumwa bw’ingenzi cyane, ndetse anavuga ko na we ubwe yamaze guhagarika zimwe mu ngendo yari afite mu bihugu birimo Niger, Espagne n’u Bufaransa, mu rwego rwo gutanga urugero.
Ibi byemezo bifashwe n’ibihugu byombi bigaragaza uko ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye, birimo gushora imari mu zindi mbaraga zisimbura peteroli ndetse no gukaza ingamba zo gukumira ruswa n’imicungire mibi.
Icyakora, mu gihe ibisubizo by’igihe kirekire bigishakishwa, ibihugu bikomeje gufata ibyemezo byihuse bigamije kurengera ubukungu bwabyo n’imibereho y’abaturage, nubwo hari impungenge ko ingaruka z’iki kibazo zishobora gukomeza kumvikana mu gihe kiri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



