Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC/M23 bwongeye gushimangira ko budafite umugambi uwo ari wo wose wo gusubira inyuma mu bice bumaze gufata mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera igira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa, hagarutswe ku rugendo rwaryo kuva yatangirira ibikorwa byayo i Bunagana, ikagera mu mijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, aho yavuze ko ubu bari gukomeza kwerekeza mu bice bya Maniema.
Yagize ati: “Twavuye i Bunagana, uyu munsi turi i Goma na Bukavu kandi turi hafi kugera i Maniema. Turabizeza ko nta gusubira inyuma cyangwa kurekura ibice twafashe bizabaho. Ntimukemere amakuru y’ibihuha.”
Aya magambo aje mu gihe hari amakuru anyuranye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe, avuga ku byaba biri kuba ku mirongo y’urugamba, aho bamwe bavuga ko hari ibice AFC/M23 yaba yaratakaje cyangwa yasubiyemo inyuma. Nangaa we yavuze ko ayo makuru ari ay’ibinyoma agamije kuyobya abaturage no guca intege abarwanyi babo.
Mu by’ukuri, uko ibintu byifashe ku rugamba bigaragaza ko AFC/M23 ikomeje kongera ubukana bw’ibikorwa, ihangana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi, ndetse n’indi mitwe irimo Wazalendo, FDLR n’Imbonerakure zikorana n’ubutegetsi bwa Gitega.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko kuba AFC/M23 igenzura imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ifite ubushobozi bwo kugenzura inzira z’ingenzi z’ubucuruzi n’itumanaho.
Ku rundi ruhande, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano mucye n’ubuzima bugenda burushaho gukomera, aho bamwe bavuga ko ibikorwa by’ubucuruzi byahungabanye, ibiciro by’ibiribwa bikazamuka, ndetse n’ibikorwa by’ingendo bikagorana kubera imirwano idashira.
Hari kandi n’ingaruka zigaragara ku rwego rw’ubutabazi, aho imiryango mpuzamahanga ikomeje kugaragaza ko umubare w’abimuwe n’intambara ugenda wiyongera, mu gihe kugera ku baturage bakeneye ubufasha bikomeje kugorana kubera umutekano muke.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa AFC/M23 bukomeje gushimangira ko intego yabo ari ugukomeza ibikorwa byabo kugeza bageze ku ntego bihaye, banasaba abaturage kutizera amakuru badafitiye gihamya.
Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro bya politiki bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kugorana, aho impande zirebwa n’iki kibazo zitabasha kumvikana ku buryo burambye bwo guhagarika imirwano.
Uko iminsi ishira indi igataha, biragaragara ko ikibazo cy’umutekano muri aka karere gikomeje gufata indi ntera, kandi ko ibisubizo birambye bikiri kure kugerwaho, mu gihe impande zose zikomeje gutsimbarara ku myanzuro yazo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

