Nyarugabo wabaye Minisitiri yageneye Ndayishimiye ubutumwa bukomeye nyuma y’iturika ry’i Bujumbura

Icyakurikiye iturika rikomeye riheruka kubera i Bujumbura cyahinduye isura y’ibiganiro ku mutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho amagambo akomeye yavuzwe na Me Moïse Nyarugabo yashyize ku murongo ikibazo cy’uruhare rw’ibihugu byombi: u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu makimbirane akomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Congo.

Mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026, umujyi wa Bujumbura wumvikanye mo urusaku rukomeye rw’iturika ryateye ubwoba abaturage, rigakurikirwa n’umuriro n’umwotsi byabonetse mu bice bitandukanye by’uyu murwa mukuru. Amakuru yakomeje gukusanywa yagaragaje ko hari abantu bahasize ubuzima, abandi bagakomereka, ndetse n’ibintu byinshi birangirika.

Nyuma y’ibi byago, Me Nyarugabo wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu muri RDC ndetse akanaba umusenateri, yihanganishije Abarundi bagizweho ingaruka n’iri turika, agaragaza ko ibyabaye bibabaje kandi bitari bikwiye kuba ku baturage basanzwe.

Icyakora, ubutumwa bwe bwahise bufata indi ntera, aho yagerageje kugaragaza isano iri hagati y’ibi byabereye i Bujumbura n’ibibazo bimaze imyaka bivugwa mu burasirazuba bwa Congo.

Mu magambo ye, Nyarugabo yagaragaje ko n’ubwo ibyabereye i Bujumbura biteye agahinda, bitagereranywa n’ibimaze igihe kinini bibera mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, cyane cyane mu Minembwe.

Yavuze ko abaturage baho bamaze imyaka irenga ine bahura n’ibitero bikomeye, birimo gukoresha intwaro ziremereye na drones, ibintu avuga ko byangiza ubuzima bw’abaturage mu buryo burambye.

Yavuze koi ibyabereye i Bujumbura ari “agace gato cyane” k’ibibera mu Minembwe, agaragaza ko aho i Bujumbura byabaye mu masaha make, mu burasirazuba bwa Congo ho ari ikibazo kimaze imyaka, gifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Nyarugabo yakomeje ashinja ubuyobozi bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse n’ubwa RDC buyobowe na Félix Antoine Tshisekedi, kugira uruhare mu bikorwa byibasira abasivili.

Yavuze ko hari imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro, aho bose bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi, gusenya imitungo, no guteza ibindi bibazo by’ubutabazi.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye gufatwa nk’intambara isanzwe, ahubwo ko ari uburyo bwo kurimbura abaturage buhishwe mu isura y’intambara, aho usanga hari n’ubundi buryo bwo kubahohotera burimo kubabuza ibiribwa, kubirukana mu byabo no kubabuza uburenganzira bwo kubaho mu mutekano.

Ikindi cyagarutsweho cyane mu butumwa bwe ni uko hari icyo yise “itandukaniro mu marangamutima”, aho iyo habaye ikibazo i Bujumbura cyangwa mu bindi bice by’ibihugu, ubuyobozi n’abaturage babyitaho cyane, ariko ikibazo cya Minembwe kigakomeza kwirengagizwa cyangwa kikavugwa gake.

Nyarugabo yanagarutse ku rubyiruko rw’Abarundi rwoherezwa mu mirwano mu burasirazuba bwa Congo, abaza niba ubuzima bwabo buhabwa agaciro, ndetse anenga abayobozi b’ibihugu byombi kuba badashyira imbere umutekano n’imibereho y’abaturage babo.

Aya magambo aje yiyongera ku bindi byagiye bivugwa kenshi ku ruhare rw’ibihugu byo mu karere mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, aho impuguke zitandukanye zigaragaza ko hakenewe ibiganiro byimbitse n’ingamba zihamye zo kugarura amahoro arambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui