Ubuzima bwa buri munsi ku baturage b’u Rwanda buragenda burushaho gukomera bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicanwa byo mu ngo, birimo gaz, amakara n’inkwi, aho bamwe mu baturage batangiye gusubira inyuma mu buryo bwo guteka bari bamaze igihe barahinduye.
Mu ngendo zakozwe mu turere dutandukanye tw’igihugu, byagaragaye ko ibiciro byazamutse ku buryo butari busanzwe, by’umwihariko kuri gaz yari imaze kumenyerwa mu miryango myinshi nk’igisubizo kirambye ku guteka kidahumanya ikirere.
Mu Karere ka Huye, gaz y’ibilo 12 yageze hagati ya 24.000 Frw na 28.000 Frw ivuye ku 22.000 Frw, mu gihe hari n’abacuruzi bahisemo kuyihagarika burundu kubera kubura abakiliya bayigura. I Kigali ho, igiciro cy’umufuka w’amakara cyazamutse kigera ku bihumbi 20 Frw, naho mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba kikaba kiri hagati ya 15.000 Frw na 17.000 Frw, kizamutse kiva ku bihumbi 12 Frw.
Mu Karere ka Rwamagana, ikibazo cyabaye ingorabahizi kurushaho kuko bamwe mu bacuruzi bavuga ko babuze aho barangurira gaz. Ibilogramu 12 byayo biri kugurwa hafi 27.000 Frw, mu gihe ibilo 6 biri kugura 13.500 Frw, bigaragaza ubukana bw’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Abacuruzi bavuga ko ikibazo gikomeye ari ukubura gaz ku masoko bayiranguraho, bigatuma abashoboye kuyibona bayizamura uko bishakiye. Ibi byatumye bamwe mu baturage batangira gusubira ku gukoresha amakara n’inkwi, n’ubwo nabyo byahenze.
Habimana Etienne wo mu Karere ka Karongi yavuze ko izamuka rya gaz ryamugizeho ingaruka zikomeye, asaba ko hashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibiciro cyangwa se igiciro ntarengwa nk’uko bikorwa kuri lisansi na mazutu. Naho Dusabe Dative we yavuze ko yahisemo gusubira ku makara kugira ngo ashobore gukomeza gutegura amafunguro y’abana be.
Iri zamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’ibiri kubera ku rwego mpuzamahanga, aho intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Israel yakomye mu nkokora urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli.
Ku wa 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran, ihita isubiza igaba ibitero ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bisanzwe bifitanye umubano wa hafi na Amerika. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz unyuzwamo igice kinini cya peteroli ijya ku masoko y’Isi.
Iyi ntambara imaze igihe kirenga ukwezi, ikomeje kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, bigahita bigira ingaruka no ku bihugu bitabigizemo uruhare birimo n’u Rwanda.
Mu Rwanda, gaz ikoreshwa mu guteka ituruka hanze y’igihugu, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikinjizwa mu karere n’amasosiyete ayiranguza afite ibigega ku byambu byo mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Kuba igihugu kidafite ibigega bihagije byo kubika gaz, bituma gihura n’ingaruka ako kanya igihe habayeho ikibazo mu itangwa ryayo.
Ibi bituma ibiciro bya gaz bigenwa n’abayiranguza bashingiye ku buryo bayikuye ku masoko mpuzamahanga, bigashyira abaturage mu kaga igihe cyose habayeho ihungabana ku rwego rw’Isi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko nubwo izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga rishobora kumvikana, abacuruzi badakwiye kubyitwaza ngo bahende abaturage mu buryo bukabije.
Yibukije ko Leta yashyizeho uburyo bwo gukurikirana abacuruzi bashobora kuba barimo kubyuririraho, ashimangira ko abazagaragara ko barenze ku mabwiriza bazahanwa.
Yanagaragaje ko ikibazo gikomeye kurushaho atari izamuka ry’ibiciro gusa, ahubwo ari ukubura ibicuruzwa ku masoko, asaba abacuruzi n’abaturage gufatanya guhangana n’iki kibazo.
Guverinoma yanashishikarije Abanyarwanda gushyigikira ibikorerwa mu gihugu imbere, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, n’ubwo hakigaragara imbogamizi z’umusaruro ukiri muke mu nganda zo mu Rwanda.
Mu gihe isi igihanganye n’ihungabana ry’ubukungu rishingiye ku ntambara n’ibibazo by’ubucuruzi mpuzamahanga, abatuye u Rwanda bakomeje kwibaza uko bazitwara mu bihe biri imbere, aho ibiciro bikomeje kuzamuka mu gihe ubushobozi bwo kubyihanganira bwo bukomeje kugabanuka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

