U Rwanda rwasabye abaturage kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa kubera Ibimenyetso by’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga bikomeje kugaragara uko iminsi ishira, aho intambara iri kubera muri Iran iri gusiga igicumbi mu bihugu byinshi, u Rwanda na rwo rukaba rutari inyuma mu guhura n’ingaruka zayo.
Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko iyi ntambara yamaze guhindura byinshi ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi. Ibi byatumye ibiciro bya peteroli na gaz bizamuka ku rwego rugaragara, bigira ingaruka ku bihugu bitumiza ibyo bicuruzwa mu mahanga, birimo n’u Rwanda.
Yasobanuye ko u Rwanda ruri guhura n’ingaruka z’iyi ntambara mu buryo bubiri bw’ingenzi. Icya mbere ni ihungabana ry’ibyoherezwa mu mahanga, aho zimwe mu nzira zari zisanzwe zikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga zamaze gufungwa, harimo n’izanyuragamo ibicuruzwa bijya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ibi bishobora kugabanya amafaranga igihugu cyinjiza aturutse mu bucuruzi bwo hanze.
Icya kabiri ni izamuka ry’ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga. Nk’uko byagarutsweho, ibiciro ku isoko mpuzamahanga byazamutse cyane ku buryo bitazabura kugira ingaruka no ku masoko yo mu gihugu imbere, bikazamura igiciro cy’ibicuruzwa byinshi bishingiye kuri peteroli, birimo n’ubwikorezi.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko nubwo ibi bibazo bihari, Abanyarwanda bakwiye kwitwara neza, bakirinda gukangarana.
Yashimangiye ko ubufatanye ari bwo buzafasha igihugu guhangana n’iki kibazo, asaba buri wese gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli, by’umwihariko bakirinda ingendo zitari ngombwa ndetse bagashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe nka za bisi.
Yanaburiye abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo budafite ishingiro, ashimangira ko gukorera hamwe ari ingenzi kugira ngo hatabaho guhungabana kurushijeho kw’isoko.
Ku rundi ruhande, abaturage basabwe gushyigikira ibikorerwa mu gihugu imbere, nk’uburyo bwo kugabanya igitutu ku bicuruzwa bitumizwa hanze.
Ku bijyanye n’ibiciro bya peteroli, Dr. Nsengiyumva yemeje ko byanze bikunze bigiye kuzamuka, asobanura ko bidaturutse ku cyifuzo cya Leta, ahubwo bishingiye ku ihindagurika ry’isoko mpuzamahanga.
Yatanze urugero ko mbere y’itangira ry’iyi ntambara, akagunguru ka lisansi kaguraga amadorali 70$, ariko ubu kakaba kamaze kugera ku 111$, ibintu bigaragaza ubukana bw’izamuka ry’ibiciro.
Yagaragaje ko kuba ibiciro byakomeza kuguma hasi mu Rwanda byashyira abacuruzi mu kaga ko kutabasha kurangura, bigatuma igihugu cyagera aho kibura ibikomoka kuri peteroli.
Icyo ni cyo cyatumye hafatwa icyemezo cyo kuzamura ibiciro, kugira ngo habeho ubusumbane butuma abacuruzi bashobora gukomeza kubona ibicuruzwa byo gucuruza.
Nubwo bimeze bityo, Guverinoma yijeje ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’ibikomoka kuri peteroli bushobora kumara nibura amezi atandatu, bityo hakaba nta mpungenge zatuma hahita habaho ibura ryabyo mu gihe cya vuba.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 4 Werurwe 2026, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwari rwatangaje ibiciro byari bihari aho litiro ya lisansi yagumye kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yari igeze kuri 1.948 Frw. Icyakora, ibi biciro biteganyijwe guhinduka mu minsi iri imbere bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rikomeje kwiyongera.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ihungabana ry’ubukungu rishobora gutuma izamuka ry’ubukungu rigabanuka rikava kuri 3,3% rikagera kuri 2,7%, u Rwanda na rwo ruri gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka zabyo.
Abaturage basabwa gukomeza gutuza ariko banagira uruhare mu guhangana n’ibi bibazo, kuko ingaruka zabyo zishobora kugera kuri buri wese.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





