Umusore yabeshye ko umuturanyi yapfuye, bamenya ko ari muzima bajyanye isanduku iwe
Ibyabereye mu Karere ka Gatsibo byongeye kugaragaza uko imigenzo imwe n’imwe yo ku ya 1 Mata ishobora kurenga imbibi ikavamo ikibazo gikomeye, nyuma y’uko umusore abeshye urupfu rw’umuturanyi kugeza ubwo isanduku imugejejweho akiri muzima.
Ibi byabaye ku wa 1 Mata 2026 mu Mudugudu w’Akagarama II, Akagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera, aho umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yafashe icyemezo cyo kubeshya ko umusaza witwa Kajuga yitabye Imana.
Icyo kinyoma ntiyagihagarikiye aho gusa, kuko yanahamagaye umubaji usanzwe ukora amasanduku amusaba kumukorera isanduku ifite ikirahure, ayisiga irangi, anamusaba kuyigeza mu rugo rw’uwo musaza.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mubaji yagejeje isanduku kuri moto ayijyanye iwe, ari nako abwira abo ahura na bo ko Kajuga yapfuye.
Icyakora, ageze mu rugo rwe, yatunguwe no gusanga uwo musaza ari muzima kandi nta kibazo na kimwe afite, ibintu byamuteye urujijo n’akababaro ko kuba yakoze umurimo ukomeye kubera ikinyoma.
Uwo mubaji ntiyabashije kwihanganira igihombo yatewe n’icyo gikorwa, ahitamo kujyana isanduku ayitereka iwabo w’uwo musore wamubeshye, asaba ko bamwishyura amafaranga y’iyo sanduku n’izindi ndishyi zijyanye n’igihombo yatewe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwemeje iby’aya makuru, buvuga ko icyo gikorwa kidakwiriye na gato, cyane cyane ko kijyanye no kubeshya urupfu rw’umuntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Urujeni Console, yagaragaje ko inzego z’ibanze zatangiye gushakisha uwo musore kugira ngo abazwe ibyo yakoze anishyure ibyangiritse.
Yagize ati: “Kubeshya ko umuntu yapfuye si urwenya. Ni igikorwa gifite uburemere kandi gishobora guteza ibibazo byinshi. Turasaba abaturage kwirinda bene ibi bikorwa kuko si umuco mwiza.”
Ibi bibaye mu gihe mu bice bitandukanye hakunze kugaragara ibikorwa by’urwenya ku ya 1 Mata, ariko abenshi bagaragaza ko hari aho urwenya rugera rugahinduka ikibazo, cyane cyane iyo rukoze ku buzima bw’abantu cyangwa rukabateza igihombo.
Abaturage b’i Gatsibo basaba ko habaho ubukangurambaga bwimbitse bwo gusobanurira abantu imipaka y’urwenya, cyane cyane urukora ku marangamutima y’abantu cyangwa ku bintu bikomeye nk’urupfu, kugira ngo hirindwe ingaruka nk’izi zigaragara.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

