Mozambique yasinyanye amasezerano mu by’umutekano n’ikindi gihugu cya Afurika

Mozambique yasinyanye amasezerano mu by’umutekano n’ikindi gihugu cya Afurika kiri mu bifite ibisirikare bikomeye

Kenya na Mozambique byateye indi ntambwe igaragara mu gushimangira umubano wabyo, binyuze mu masezerano mashya agamije guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano, iperereza n’izindi nzego z’ingenzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 26 Werurwe, ahagarikiwe na Perezida William Ruto wa Kenya na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibibazo by’umutekano muke birimo iterabwoba rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’umutekano ya Kenya agaragaza ko aya masezerano azibanda cyane ku gusangira amakuru y’ubutasi, ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kunoza imikorere ya serivisi zishinzwe abagororwa ndetse no guteza imbere urubyiruko.

Ibi bigamije kongera ubushobozi bw’ibihugu byombi mu gukumira no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Perezida William Ruto yagaragaje ko ubu bufatanye buri mu murongo mugari wa politiki y’ububanyi n’amahanga ya Kenya igamije kwagura ubufatanye n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Yashimangiye ko Kenya izakomeza kugira uruhare mu kubaka umutekano w’akarere, cyane cyane binyuze mu miryango ihuza ibihugu nka COMESA.

Si mu rwego rw’umutekano gusa ibi bihugu byahisemo gukorana, kuko aya masezerano anareba izindi nzego zirimo amahugurwa mu bya dipolomasi, ubushakashatsi, kubaka ubushobozi mu nzego zitandukanye, ndetse n’imikoranire mu guteza imbere urubyiruko na siporo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui