Ingabo za FARDC zafatiye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro muri Operasiyo yihariye
Igikorwa cya gisirikare cyagabwe mu karere ka Shabunda, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyasize hafashwe umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro wari umaze igihe uvugwaho ibikorwa by’urugomo bikabije byibasira abasivili.
Amisi Sisawa, uzwi ku izina rya “Muswahili”, yafashwe n’ingabo za FARDC mu rukerera rwo ku Cyumweru, ahagana saa kumi za mu gitondo, mu gace ka Kitete kari muri Shabunda-Centre.
Yafashwe ari kumwe n’abarwanyi 13 nyuma y’igitero cyari kigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wari umaze igihe ukorera muri ako karere witwikiriye izina rya Wazalendo.
Amakuru atangwa n’igisirikare agaragaza ko muri icyo gikorwa habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’uwo mutwe, igahitana abantu babiri mu gihe abandi babiri bakomerekejwe bikomeye. Hanatahuwe imbunda eshanu zo mu bwoko bwa AK-47 zari zifitwe n’abo barwanyi.
Ubuyobozi bw’igisirikare mu bikorwa bya Sukola 2 bwatangaje ko uyu “Muswahili” ashinjwa ibyaha byinshi bikomeye byibasiye abaturage, birimo gusahura, kubambura ibyabo ku ngufu, iyicarubozo ndetse no guhatira abaturage gukora imirimo y’agahato, cyane cyane mu birombe by’amabuye y’agaciro byo muri ako gace.
Ibi bikorwa, nk’uko byasobanuwe n’abasirikare, byari byaratumye abaturage benshi bava mu byabo, abandi bagahora mu bwoba bukabije, mu gihe bamwe batinyaga gutanga amakuru kubera igitutu cy’uyu mutwe.
FARDC yashimangiye ko ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bikomeje kongerwamo imbaraga mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, hagamijwe gusubiza umutekano usesuye no kurinda abasivili.
Ubutumwa bwihariye bwatanzwe n’igisirikare bwibanze ku mitwe ikoresha izina rya Wazalendo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bwibukije ko Wazalendo nyabo ari abafatanya n’ingabo za leta mu kurinda igihugu, bukihanangiriza abaryitirira iryo zina bagamije guhisha ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Abaturage bo muri Shabunda no mu bindi bice byugarijwe n’umutekano muke basabwe gukomeza gutanga amakuru ku gihe, kuko bifatwa nk’inkingi ikomeye mu guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ifatwa rya “Muswahili” rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugamba rwo kugarura ituze muri aka karere, nubwo inzego z’umutekano zivuga ko urugamba rukiri rurerure mu guca burundu imitwe yose ihungabanya ubuzima bw’abaturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

