Impaka zikomeye Cyane ku Cyemezo cyo Kudakurikirana Dosiye ya Agathe Habyarimana

Impaka zikomeje gufata indi ntera ku cyemezo cyo kudakurikirana dosiye ya Agathe Kanziga, umugore wa nyakwigendera Perezida Juvénal Habyarimana, mu gihe hategerejwe umwanzuro mushya uzatangazwa ku wa 8 Mata ushobora guhindura icyerekezo cy’ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho nyuma y’aho ku wa 20 Kanama 2025 urukiko rufatiye icyemezo cyo kudakurikirana iperereza ryari rimaze imyaka 17 rikorwa kuri Kanziga, wari ukurikiranyweho ibyaha birimo uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Icyo cyemezo cyahise gitera impaka zikomeye, cyane cyane mu bahanga mu mateka, impuguke mu by’amategeko ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’uwo mwanzuro, buhitamo kuwujuririra, buvuga ko hari ibimenyetso bikomeye byirengagijwe. Ababuranyi mu rubanza nabo bagaragaje ko kudakurikirana Kanziga bishobora kuba ari ukwima agaciro ibimenyetso byinshi byagiye bitangwa mu gihe cy’iperereza.

Mu nyandiko y’urukiko, Kanziga agaragazwa nk’uwahohotewe n’ibyabaye, ariko abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko iyo sura idahura n’ibimenyetso byagiye bishyirwa ahagaragara mu myaka myinshi ishize.

Bemeza ko yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu itsinda ry’abahezanguni b’Abahutu, nubwo ibikorwa bye byagiye bikorwa mu buryo bwihishe.

Ibi byashimangiwe n’inyandiko zagiye zitangwa n’abari mu nzego za dipolomasi n’igisirikare mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nko mu 1991, Colonel René Galinié yagaragaje ko abantu bari begereye ubutegetsi bwa Habyarimana babangamiraga impinduka za politiki, harimo n’umugore wa Perezida, agaragaza ko hari itsinda rikomeye ryari rifite inyungu mu gukomeza umurongo w’ivangura.

Nyuma y’igitero cyo ku wa 6 Mata 1994 cyahitanye Perezida Habyarimana, kikaba ari cyo cyahise gitangiza Jenoside yakorewe Abatutsi, Kanziga yajyanywe mu Bufaransa mu buryo bwihuse akoresheje indege ya gisirikare, abifashijwemo n’ubuyobozi bwa Perezida François Mitterrand.

Icyo gihe, amakuru yagiye atangwa n’inzego zitandukanye yagaragazaga ko yari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu muryango w’ubutegetsi wari uzwiho gukoresha ingengabitekerezo y’ivangura.

Mu Bufaransa, yakiriwe mu buryo bwihariye, ndetse Perezida Mitterrand amuha ikaze, ariko nyuma yaho yaje kugaragaza impungenge ku miterere ye, amwita umuntu ufite “ikibi gikomeye cyane,” anavuga ko ashobora gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza ubwicanyi, harimo no kubinyuza mu bitangazamakuru.

Raporo zitandukanye z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubuhamya bw’abantu banyuranye bikomeza kugaragaza Kanziga nk’umwe mu bari ku isonga ry’abahezanguni bagize uruhare mu gutegura no gushyigikira ibikorwa byagejeje kuri Jenoside.

Abasesenguzi bavuga ko kudaha agaciro ibyo bimenyetso bishobora guteza ikibazo gikomeye ku butabera mpuzamahanga, kuko bishobora gutuma habaho kwemeza ukuri kugoretswe, aho ibimenyetso bifatika n’ubushakashatsi bwimbitse byirengagizwa.

Icyemezo gitegerejwe ku wa 8 Mata kirarebwa na benshi nk’ikizagerageza ubushobozi bw’ubutabera mu guhuza amategeko n’ukuri kw’amateka. Ni icyemezo gishobora gusubiza icyizere mu butabera cyangwa kikarushaho guteza impaka ku ruhare rw’abari hafi y’ubutegetsi mu byabaye mu 1994.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui