Imirwano ikomeye yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero ku mirongo yose y’urugamba rihanganyemo na AFC/M23, bikaba byatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026.
Amakuru aturuka ku ruhande rwa AFC/M23 agaragaza ko ibitero byagabwe icyarimwe mu bice byinshi, birimo ingabo za FARDC, FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi, aho zose zahuriye ku ntego imwe yo kugaba ibitero bikomeye ku duce dutuwe n’abaturage benshi.
Mu gace ka Minembwe, haravugwa ko ibitero byibasiye cyane imidugudu ya Rugezi, Kalingi, Gakenke na Bidegu, aho abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’amasasu aremereye ndetse n’ibisasu biraswa mu ntera ndende.
Amakuru akomeza avuga ko n’indege zitagira abapilote (drones) zakoreshejwe muri ibyo bitero, ibintu byatumye umutekano urushaho kuzamba.
Mu karere ka Kalehe, ibikorwa bya gisirikare byiyongereye cyane cyane mu mudugudu wa Lubimbishi no mu nkengero zawo, aho impande zihanganye ziri gukoresha ingufu zidasanzwe.
Ni nako byagenze mu gace ka Lubero, aho imidugudu ya Kabesebese na Mutondi nayo yibasiwe n’ibitero bikomeye, imirwano ikaba ikomeje gufata indi ntera.
Ibi bitero byahuriranye n’andi makuru amaze iminsi atangazwa agaragaza ko intambara iri gufata indi sura, aho hari gukoresha intwaro ziremereye kurushaho ndetse n’imbaraga nyinshi zituruka ku mpande zitandukanye, ibintu bituma ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yamaganye mu magambo akomeye icyemezo cy’ubutegetsi bwa Kinshasa cyo gukomeza inzira y’intambara aho gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro by’amahoro.
Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa bigaragaza kwirengagiza amahirwe yo kurangiza amakimbirane mu buryo bwa dipolomasi.
AFC/M23 kandi yongeye gushimangira ko izakomeza kurengera abaturage n’ibyabo, nubwo imirwano ikomeje gukaza umurego ku mirongo yose y’urugamba.
Iyi mirwano mishya ibaye mu gihe hari hamaze igihe humvikana impungenge z’uko intambara ishobora kongera kubura mu buryo bukomeye, cyane cyane mu bice bya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, aho abaturage bakomeje gusaba ko haboneka igisubizo kirambye cy’amahoro aho gukomeza guhangana kw’ingabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

