Intambara ihinduye isura: Abasirikare ba FARDC basoje imyitozo yihariye bahabwaga n’u Bufaransa.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko abasirikare 715 barangije imyitozo yihariye yo kurwanira mu mashyamba, mu gikorwa kigaragaza icyerekezo gishya cyo kongerera ingabo ubushobozi mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kwibasira uburasirazuba bw’igihugu.

Iyo myitozo yamaze iminsi 41, yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma, aho aba basirikare batojwe amayeri agezweho yo kurwanira mu mashyamba arimo imiterere igoye, ahenshi igaragara mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri.

Yatanzwe ku bufatanye n’ingabo z’u Bufaransa, mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’imitwe ya FARDC yoherezwa mu bice byugarijwe n’imirwano.

Abayobozi ba gisirikare bagaragaje ko iyi myitozo ari intambwe ikomeye mu kubaka ingabo zifite ubushobozi bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba, aho gukoresha ingufu gusa bitaba bihagije hatabayeho n’amayeri yihariye.

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’imirwano ikomeye ihanganishije FARDC n’imitwe itandukanye irimo na AFC/M23, ndetse n’indi ifite amateka maremare yo guteza umutekano muke muri aka karere.

Iyo mirwano ikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi bikomeje gusubira inyuma.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko kongerera FARDC ubumenyi bwo kurwanira mu mashyamba bishobora gutanga icyizere cy’igihe kirekire, ariko bagashimangira ko ikibazo cy’umutekano muri RDC kidashobora gukemurwa n’imbaraga za gisirikare zonyine, hatabayeho no gushaka ibisubizo bya politiki n’imiyoborere.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, iyi gahunda y’imyitozo igaragaza inyungu nshya mu gukorana na RDC mu rwego rwa gisirikare, cyane cyane mu gutegura imitwe yihariye ishobora guhangana n’intambara zigezweho zibera mu bice bigoye nk’amashyamba.

Nubwo aba basirikare barangije imyitozo bagiye kwinjira mu bikorwa by’akazi, haracyari impungenge ku buryo izo mbaraga nshya zizahura n’uburemere bw’ibibazo biri mu burasirazuba, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhindura amayeri no kwagura ibice igenzura.

Icyakora, abayobozi ba FARDC bagaragaza ko bafite icyizere ko ubumenyi bushya aba basirikare bahawe buzagira uruhare mu guhindura isura y’intambara, ndetse bukazamura ubushobozi bwo kugarura ituze n’umutekano mu baturage bamaze igihe kinini mu bibazo by’intambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui