Imirwano ikaze cyane yubuye hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC na AFC/M23 yakomoje ku mpinduka mu gisirikare cya yo

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gace ka Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, ibintu byongeye gukongeza impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri aka karere.

Amakuru aturuka mu baturage n’abari hafi y’aho imirwano ibera agaragaza ko uru rugamba rwatangiye mu gitondo cya kare, ahagana saa moya, aho ibitero byagabwe mu duce twa Kazinga na Ngululu.

Utu duce twabaye isibaniro rikomeye kuko buri ruhande rushaka kongera kuhagenzura, bamwe bavuga ko twari tumaze iminsi turi mu maboko ya AFC/M23, mu gihe abandi bavuga ko Wazalendo ari bo baherukaga kuhigarurira.

Ku rugamba, urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu buryo bukomeye, rugera no mu midugudu myinshi ikikije aka gace ndetse no mu bice bihana imbibi na Teritwari ya Walikale. Ibi byateje ubwoba bukomeye mu baturage, benshi batangira guhunga ingo zabo mu gihe abandi bagihanganye n’ingaruka z’iyo mirwano.

Amakuru akomeje kuvugwa ku rugamba avuga ko AFC/M23 yashoboye gusubiza inyuma ibitero byagabweho n’ihuriro rya FARDC, Wazalendo na FDLR, nubwo nta ruhande ruratangaza mu buryo bweruye uko ibintu bihagaze muri ako kanya. Gusa biragaragara ko imirwano ikomeje kuba ikaze kandi itaragaragaza icyerekezo cyayo.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru ajyanye n’impinduka mu mikorere ya gisirikare ya AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu yavugaga ko uyu mutwe watangiye gukura abarwanyi mu duce tumwe twa Lubero na Rutshuru, bitewe n’igitutu cy’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora ubuyobozi bwa AFC/M23 bwarabihakanye bwivuye inyuma, buvuga ko ibyo ari ibihuha byakwirakwijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bugamije kuyobya abaturage.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Erasto Bahati, yasobanuye ko ibikorwa biri kugaragara ari gahunda isanzwe yo gusimbuza ingabo ku mirongo y’urugamba, atari ugusubira inyuma nk’uko bivugwa.

Yakomeje ahumuriza abaturage ko bagomba gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, anasaba kudaha agaciro amakuru atizewe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko AFC/M23 ifite inshingano yo kurinda abaturage n’umutekano wabo.

Nubwo hatanzwe ibyo bisobanuro, ibikorwa by’imirwano muri Masisi bikomeje kugaragaza ko aka karere kagihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.

Amateka yaho agaragaza ko kamaze imyaka myinshi karangwa n’intambara zishingiye ku nyungu z’ubutaka, umutungo kamere n’amakimbirane ashingiye ku moko, ibintu byatumye abasivili bahora mu kaga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui