Inzego zishinzwe umutekano zaguye gitumo Abajura barimo umugore umwe bibye Inka barayibaga.

Ibikorwa by’ubujura bw’amatungo bikomeje gutera impungenge mu Karere ka Rubavu, aho abantu barindwi barimo umugore umwe bafatiwe mu cyuho bakekwaho kubaga no kugurisha inyama z’inka yibwe.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 29 Werurwe 2026, mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Mahoko, Umudugudu wa Kabindi, aho bamwe bafashwe bamaze kubaga iyo nka ndetse abandi barimo kuyigurisha.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze agaragaza ko mu bafashwe harimo batatu bakekwaho kuba aribo bibye iyo nka, bayikura mu Murenge wa Nyundo nyuma yo gupfumura igikoni yarazwagamo, ndetse n’abandi bane bakekwaho kugura inyama zayo.

Hari n’uwafatiwe mu rugo rwe atetse izo nyama, bigaragaza ko ibikorwa byo kwakira no gukwirakwiza ibyibano nabyo byamaze gufata intera.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bwatangaje ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’irondo ry’abaturage, aho habanje gufatwa umwe mu bakekwa, biza gukurikirwa no guta muri yombi bagenzi be bari batorotse, ndetse n’abaguzi b’inyama.

Bwibukije abaturage ko budateze kwihanganira uwo ari we wese uhitamo inzira y’ubujura aho gukora, bushimangira ko ibikorwa byo kurwanya ubu bujura bigiye gukazwa kurushaho.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko inyama z’iyo nka zatabwe nyuma yo gusanga itarapimwe, mu rwego rwo kwirinda ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Mu bafashwe, ukekwaho ubujura mukuru afite imyaka 45 mu gihe umuto afite 33, naho mu bakekwaho kugura inyama, imyaka iri hagati ya 42 na 50, bigaragaza ko iki kibazo kireba ibyiciro bitandukanye by’abaturage.

Aba bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Kanama, kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba hari abandi bafatanyabikorwa muri uru ruhererekane rw’ubujura.

Ibi bibaye nyuma y’indi dosiye iherutse kugaragara ku wa 25 Werurwe 2026, aho undi mugabo yafatiwe mu Karere ka Rubavu afite igihanga cy’inka yari yibwe mu Murenge wa Nyabirasi ho muri Rutsiro. Ibi byongera kugaragaza ko ubujura bw’amatungo bukomeje gufata indi ntera mu Burengerazuba, bigasaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu kuburwanya no kubukumira.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui